Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 saa 08:30 nibwo uyu munyezamu ufite inararibonye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’indege ya RwandAir, yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho yari aherekejwe n'umufasha we Uwamahoro Naima n'abandi bagize umuryango we.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri by’ibiganiro hagati ya Bakame n’abayobozi ba ‘Abaluhya Football Club Leopards Sports Club’ bakunda kwita AFC Leopards.

Mbere yo guhaguruka i Kigali uyu munyezamu yabwiye IGIHE ko ari umukinnyi w’iyi kipe yo muri Kenya ku kigero cya 80% kuko bamaze kumvikana.

Ati “Nabonye ikipe kandi twarumvikanye. Ibiganiro byararangiye. Ndi umukinnyi wa AFC Leopards ku kigero cya 80%. Nari naratindijwe no kubona ibyangombwa bindekura muri Rayon Sports ariko nari maze ibyumweru bibiri twarumvikanye.”

Yakomeje avuga ku ntego imujyanye muri Kenya agira ati “Navuga ko Bakame uzwi hano mu Rwanda atandukanye n’ugiye gukina mu mahanga. Ngiye gukora cyane kuko ngiye gukina ahatari iwacu. Nzakora cyane nashaka no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.”

Ndayishimiye yasoje ashimira abakunzi ba Rayon Sports mu bihe babanyemo mu myaka itanu ishize by’umwihariko ashimira Perezida Muvunyi Paul, uyobora iyi kipe wamufashije kubona ibyangombwa bimurekura.

Uyu munyezamu wemeza ko yavutse tariki 26 Kamena 1991 yakiniye amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda kuva 2005 arimo; Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports yanabereye kapiteni.

Agiye muri AFC Leopards ikipe y’ubukombe muri Kenya kuko ifite ibikombe 13 bya shampiyona. Gusa ntabwo ihagaze neza kuko muri shampiyona ishize yegukanywe na mukeba w’ibihe byose Gor Mahia FC, yo yarangirije ku mwanya wa munani.

Bakame ari kumwe na bamwe mu bagize umuryango we bamuherekeje
Bakame ari kumwe na bamwe mu bagize umuryango we bamuherekeje
Ndayishimiye Eric Bakame yerekeje muri Kenya gusinyira AFC Leopards
Ndayishimiye Eric Bakame yerekeje muri Kenya gusinyira AFC Leopards
Bakame yaherekejwe n'umufasha we Uwamahoro Naima
Bakame yaherekejwe n'umufasha we Uwamahoro Naima
Ku kuboko kwe yanditseho izina Tresor ry'umwana we w'imfura
Ku kuboko kwe yanditseho izina Tresor ry'umwana we w'imfura
Yemeza ko agiye guhagararira neza u Rwanda muri Kenya kuko azaba Bakame utanga umusaruro kurushaho
Yemeza ko agiye guhagararira neza u Rwanda muri Kenya kuko azaba Bakame utanga umusaruro kurushaho

Amafoto: Julius Ntare