00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye Richard ntazakomezanya na Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 July 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Ndayishimiye Richard wakinaga mu kibuga hagati muri Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kurangizanya na yo amasezerano y’imyaka ibiri, ayishimira ku bihe byiza yagiranye na yo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agenera ubu butumwa buri wese babanye muri Rayon Sports kuva yayigeramo mu 2024.

Yagize ati “Igihe kirageze cyo gushimira ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’umuryango ba Rayon Sports bambaye hafi mu myaka ibiri ishize nari mu ikipe. Nishimiye cyane kuba mu ikipe. Kwandika aya magambo ntabwo byoroshye, ariko ndabizi ko twese tuzi ko ari ko ruhago imera.”

“Ku bafana, ndabakunda, ndabashimiye cyane ko mwambaye hafi mu rugendo rwanjye muri Rayon Sports. Mwese ndabifuriza ibyiza muri uyu mwaka. Turi Gikundiro.”

Uyu mukinnyi yageze muri Rayon Sports mu 2024 avuye muri Muhazi United, akaba asoje amasezerano ye, asize mugenzi we bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Muderi Akbar ari we uyisinyiye.

Gikundiro ifite abandi bakinnyi bashya b’abanyamahanga barimo Boris Gbenou wo muri Repubulika ya Centrafrique, Issa Djiguiba wo muri Mali, Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin, Charles Tchouplaou wo muri Tchad na Matumona Wakonda Kanda wo muri RDC.

Abanyarwanda bashya ni Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak na Muhoza Daniel.

Abakinnyi ba mbere bageze mu mwiherero wa Gikundiro uri kubera mu Karere ka Gicumbi, dore ko iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.

Mbere yo gukina aya marushanwa, iritegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Ndayishimiye Richard yasezeye Rayon Sports
Ndayishimiye Richard amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages