Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yemeje ko Ndikumana Bodo yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri babonye baguze umwaka yari afite muri AS Kigali.

Ndikumana Bodo niwe watsindiye AS Kigali igitego bakina na Rayon Sports batwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda mu 2013.

Ubwo Rayon Sports yatangaga urutonde rw’abakinnyi izifashiha mu mwaka w’imikino 2014-2015, Ndikumana yariho birangira akiniye AS Kigali.

Kuri uyu wa Kane nibwo hategerejwe ko Umugande Davis Kasirye agaruka mu Rwanda n’ ibyangombwa agasinya amasezerano muri iyi kipe yabaye iya gatanu muri shampiyona.

Ndikumana Bodo wakinaga muri AS Kigali yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports
Ndikumana Bodo wakinaga muri AS Kigali yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Kasirye niwe watsinze ibitego bibiri bakina n’Amagaju mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund.

Aba bombi bagiye gusimbura Muganza Isaac wari watsinze ibitego bitandatu muri shampiyona ajya muri Police FC naho Lomami Frank yerkeza muri Musanze.

Gakwaya Olivier avuga ko bitarenze kuwa Mbere bazatangirana imyitozo n’abakinnyi buzuye bategura shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.

Rayon Sports yongereye amasezerano myugariro Kanamugire Moses mu gihe bashobora kurangiza ibiganiro n’umutoza kuri uyu wa Kane, Kayiranga Baptiste, ni umwe mu bahabwa amahirwe.