Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yemeje ko Ndikumana Bodo yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri babonye baguze umwaka yari afite muri AS Kigali.
Ubwo Rayon Sports yatangaga urutonde rw’abakinnyi izifashiha mu mwaka w’imikino 2014-2015, Ndikumana yariho birangira akiniye AS Kigali.
Kuri uyu wa Kane nibwo hategerejwe ko Umugande Davis Kasirye agaruka mu Rwanda n’ ibyangombwa agasinya amasezerano muri iyi kipe yabaye iya gatanu muri shampiyona.

Kasirye niwe watsinze ibitego bibiri bakina n’Amagaju mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund.
Aba bombi bagiye gusimbura Muganza Isaac wari watsinze ibitego bitandatu muri shampiyona ajya muri Police FC naho Lomami Frank yerkeza muri Musanze.
Gakwaya Olivier avuga ko bitarenze kuwa Mbere bazatangirana imyitozo n’abakinnyi buzuye bategura shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.
Rayon Sports yongereye amasezerano myugariro Kanamugire Moses mu gihe bashobora kurangiza ibiganiro n’umutoza kuri uyu wa Kane, Kayiranga Baptiste, ni umwe mu bahabwa amahirwe.

Ibitekerezo 0