00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndizeye Samuel yajuririye igihano cyo guhagarikwa amezi atandatu yahawe na FERWAFA

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 February 2024 saa 05:25
Yasuwe :

Myugariro wa Police FC n’Intamba mu Rugamba, Ndizeye Samuel, yagejeje ubujurire bwe muri FERWAFA ku gihano cyo guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru azira gukubita Umusifuzi Nsabimana Patrick n’ushinzwe umutekano ku kibuga.

Uyu mwanzuro watangajwe ku rubuga rwa X rwa FERWAFA ku wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2024.

Hari tariki ya 14 Mutarama, mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare. Icyo gihe uyu mukino wayobowe na Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick ari nawe wakubiswe.

Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

Nyuma y’umukino, abasifuzi bari bahagaze ku murongo bategereje ko abakinnyi n’abatoza babasuhuza, abandi babikoze neza nk’ibisanzwe. Ndizeye Samuel we yakomeje guhagarara inyuma y’abasifuzi iruhande rwe hari abashinzwe umutekano, hashize akanya aturuka inyuma y’umusifuzi Nsabimana Patrick n’umujinya mwinshi, amukubita umutwe.

Uyu mukinnyi yamuzizaga ko yanze igitego cyari cyatsinzwe na Kapiteni Nshuti Dominique Savio wasifuwe kurarira.

Abari ku kibuga babwiye IGIHE ko ubwo uyu musifuzi yari amaze gukubitwa umutwe, yikanze ayoberwa ibimubayeho, maze atera intambwe atangira guhunga Ndizeye.

Mu gihe Ndizeye yakomezaga gusatira uyu musifuzi ngo akomeze amukubite, umwe mu bashinzwe umutekano yaramwegereye abajya hagati ngo badakomeza gushyamirama. Igihe uyu ushinzwe umutekano yitambikaga, na we yakubiswe na Ndizeye undi mutwe ava amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Nyuma y’iyi mirwano, Umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

Tariki 18 Mutarama 2024, Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yahagamaje Umusifuzi Nsabimana, Komiseri Kagabo Issa na Ndizeye Samuel ngo batange amakuru y’ibyabereye i Nyagatare.

Kuri ibi byaha byombi, iyi Komisiyo yaje gufatira Ndizeye igihano cyo guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye n’uko Ndizeye yahise ajuririra iki gihano yifuza ko kigabanywa.

Uyu myugariro aheruka gukora imyitozo muri Police FC tariki 27 Mutarama, umunsi ubanziriza uw’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Intwari ndetse ntiyajyanye n’abandi mu mwiherero witeguraga Rayon Sports, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Police FC ya gatanu n’amanota 32, izakirwa na Rayon Sports ya kabiri n’amanota 36 ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ndizeye Samuel wahagaritswe amezi atandatu, yamaze kujurira
Umusifuzi Nsabimana Patrick wakubiswe umutwe na Ndizeye Samuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages