00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yashimye Afurika y’Epfo yarenze amatsinda y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2026 saa 01:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye Afurika y’Epfo yakoze amateka yo kurenga amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ni bwo Afurika y’Epfo yakinnye umukino wa nyuma mu Itsinda A ry’Igikombe cy’Isi warangiye itsinze Koreya y’Epfo igitego 1-0.

Ni igitego cyahesheje iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika kugira amanota ane, ihita ikomeza muri 1/16, aho izakina na Canada.

Ni intsinzi yashimishije abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, wifashishije urubuga rwe rwa X, agira ati “Nyuma yo gutangira bigoranye, no guhangana na buri kimwe, Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo byarangiye ibikoze.”

Afurika y’Epfo izakina na Canada ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, mu mukino uzabera kuri Los Angeles Stadium. Ni umukino utazagaragaramo Themba Zwane wahawe ikarita itukura, mu gihe uzagaragaramo Teboho Mokoena wasibye umukino w’uyu munsi.

Nduhungirehe aherutse kugirira uruzinduko muri Afurika y’Epfo ku butumire bwa mugenzi we, Ronald Lamola, ibica amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuzahuka nyuma y’imyaka irenga 12 bidacana uwaka.

Amb. Nduhungirehe yashimye Afurika y'Epfo yarenze amatsinda y'Igikombe cy'Isi
Afurika y'Epfo yakoze amateka yo kugera muri 1/16 cy'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages