00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neymar yasezerewe mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 5 July 2014 saa 04:28
Yasuwe :

Ubwo umukino wahuzaga Brazil na Colombia wegeraga umusozo, rutahizamu Neymar yavunitse igufwa ry’umugongo akaba atazakina umukino isigaye y’igikombe cy’Isi aho azamara ibyumweru 4 kugera kuri 6 adakina.
Neymar yatewe ivi mu mugongo na Juan Zuniga ku munota wa 88 ubwo batsindaga Colombia ahita asohorwa mu kibuga ajyanwa ku bitaro by’i Fortaleza.
Umuganga wa Brazil, Rodgiro Lasmar yahise atangaza ko Neymar adashobora gukina undi mukino w’igikombe cy’Isi kubera ivi yatewe mu mugongo (…)

Ubwo umukino wahuzaga Brazil na Colombia wegeraga umusozo, rutahizamu Neymar yavunitse igufwa ry’umugongo akaba atazakina umukino isigaye y’igikombe cy’Isi aho azamara ibyumweru 4 kugera kuri 6 adakina.

Neymar yatewe ivi mu mugongo na Juan Zuniga ku munota wa 88 ubwo batsindaga Colombia ahita asohorwa mu kibuga ajyanwa ku bitaro by’i Fortaleza.

Umuganga wa Brazil, Rodgiro Lasmar yahise atangaza ko Neymar adashobora gukina undi mukino w’igikombe cy’Isi kubera ivi yatewe mu mugongo ryamuteye ububabare bisaba umwanya uhagije wo kumukurikirana.

Lasmar ati “Neymar yababaye ku buryo agomba kumara ibyumweru hagati ya 4 na 6 hanze y’ikibuga, yababajwe mu mugongo.”

Gusa umutoza Luis Felipe Scolari arasa nk’utaratakaza icyizere aho avuga ko Neymar atazakina umukino wa ½ n’u Budage gusa, akaba yakina umukino wa nyuma igihe baba bakomeje, tariki ya 13 Nyakanga 2014

Yagize ati “ Neymar yahise yoherezwa mu bitaro byigenga ngo bamukurikiranire hafi. Navuga ko bigoye ko agaruka vuba bitewe n’ibyo umuganga yatangaje.”

Nyuma y’umukino Zuniga yavuze ko atigeze agira umugambi wo kuvuna Neymar ko ibyabaye ari impanuka kuko yakinaga uko bisanzwe aharanira ishema ry’igihugu cye.

Nyuma ya Neymar, Brazil yaba itanga icyizere?

Bakimara kumenya aya makuru, umunyezamu wa Brazil, Julio Cesar yavuze ko babuze umukinnyi wari ufite ubushake n’ubwitange, wifuzaga gukora byiza muri iki gikombe. Ati “ Sinumva ukuntu atazakina kuwa Kabiri, yahoraga yifuza ko Abanya Brazil n’abakunzi bacu bishima.”

Ubwo Brazil yavaga mu gikombe cy’Isi 2010 isubiye mu rugo gutegura iki iri kwakira, umutoza Scolari yatangiye kubaka ikipe aho Neymar yari inkingi ya Mwamba bishingiye ku buhanga n’impano afite ku gutera ruhago ndetse n’uko abaturage ba Brazil bamwibonamo nk’umucunguzi.

Mu mikino itanu, Neymar yatsinzemo ibitego 4 atsinda penaliti yabahaye intsinzi nyuma yo kunganya na Chili muri 1/8.

Mu gihe kuwa Kabiri, Brazil izakina n’u Budage muri ½, iyi kipe izaba idafite kandi myugariro, kapiteni Thiago Silva wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Birasa nk’aho Abanya Brazil kimwe n’abafana b’iyi kipe biza kubagora kwakira iyi nkuru, kuko kwinjiza Neymar mu modoka byasabye abashinzwe umutekano batemeraga ko yavunitse mu gihe abandi bamutegereje kwa muganga aho arwariye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages