Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yinjiye mu mwaka mushya mu rufaya rw’urumuri (fireworks), umuziki ucuranzwe mu buryo bwa ‘live’ n’ibirori byo kuri piscine hamwe n’inshuti n’umuryango we.
Neymar w’imyaka 29 aherutse kuvuga ko nubwo hari amabushinja kuba ‘inkundarubyino’, atazarekeraho gukora ibirori.
Mu rwego rwo kugabanya amagambo no kwihisha amaso ya benshi, ibirori bisoza umwaka wa 2021 yabikoreye iwe mu rugo.
Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne cyatangaje ko Neymar yashyizeho amabwiriza abuza abashyitsi yatumiye kwinjirana mu nzu ye telefone na camera.
Gusa, ntibyabujije ko hari amashusho y’ibi birori byamaze iminsi itatu ajya hanze, aho na we hari ayo yashyize kuri Instagram.
Ababyitabiriye bose bari bambaye imyenda y’umweru nk’uko na Neymar yari yambaye kuko iri ibara risobanura amahirwe.
Hari urubyiniro mu nzu ndetse n’ibikoresho by’umuziki kuri ‘band’ yacurangaga mu gihe kandi hari n’ahantu hanini ho kubyinira imbere ya ‘stage’.
Muri ibi birori byabereye mu nzu y’ibyumba birindwi byo kuryamamo, ifite agaciro ka miliyoni 2,5£ hafi ya Sao Paulo, hari hitezwe Bruna Biancardi, umukunzi mushya wa Neymar.
Uyu mukobwa w’imyaka 27, uherutse gutangaza ko nta mukunzi afite abinyujije kuri Instagram, yafotowe ari kumwe na Neymar ubwo PSG yari yakiriye Nantes mu byumweru bibiri bishize.
Yeretswe umuryango wa Neymar mu minsi mikuru ya Noheli ndetse nta kabuza ko yaba yaritabiriye ibi birori by’umwaka mushya nubwo ntaho yagaragaye mu mafoto.
Neymar azamara ibyumweru umunani adakina nyuma yo kugira imvune mu mpera z’Ugushyingo ubwo yakinirwaga nabi n’umukinnyi wa Saint-Etienne muri Ligue 1.
Mbere ya Noheli, uyu mukinnyi w’imyaka 29 kuri ubu ugendera ku mbago, yasangije abamukurikira amashusho ari muri gym yo muri Brésil ndetse biteganyijwe ko azatangira imyitozo mu byumweru bitatu biri imbere.










Ibitekerezo 0