Uyu Munya-Brésil yagiriye imvune ku mukino wa Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, ikipe ye yakinnye na Lille tariki ya 19 Gashyantare 2023.
Neymar yagize imvune nyuma y’uruhererekane rw’izindi yagiye agira mu myaka yashize. Abaganga b’ikipe ya Paris Saint Germain bamugira inama yo kubagwa kugira ngo hirindwe izindi ngaruka.
Nyuma yo kwemera iyi nama yagiriwe, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko atazacika intege kubera ibihe bikomeye yerekejemo. Ati "Nzagarukana imbaraga".
Ubu buvuzi Neymar agiye guhabwa, azamara ayo mezi yose ari kubufatira muri Qatar mu Mujyi wa Doha, isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iyi kipe yo mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa.
Ku mwaka wa mbere agikandagira muri iyi kipe yagize imvune mu bworo bw’ikirenge yatumye atayifasha kurenga ⅛ cya Champions League, kuko yakuwemo na Real Madrid.
Nyuma y’icyo gihe ntiyakinnye imikino ihagije yamwemereraga kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2018. Undi mwaka na wo yongeye kugira iyo mvune yatumye adafasha PSG kurenga muri ⅛ cya Champions League mu 2019, icyo gihe yakuwemo na Manchester United.
Kugeza ubu, nta mukino n’umwe mu irushanwa iryo ari ryo ryose Neymar azakina uyu mwaka, harimo Shampiyona izarangira tariki 3 Kamena 2023.
Umukino bishoboka ko yazagaragaraho ni uwa nyuma wa UEFA Champions League uzaba tariki 10 Kamena, nawo kandi urugendo ruracyari rurerure ku ikipe ye yatsinzwe umukino ubanza wa ⅛ na Bayern Munich igitego 1-0.
Neymar amaze gutsindira Paris Saint-Germain ibitego 118 mu mikino 173, ariko hakaba hari indi mikino irenga 100 atakiniye iyi kipe kubera imvune cyangwa guhagarikwa kwa hato na hato.
Uyu mwaka Neymar yari mu bihe byiza kuko yatsindiye Paris Saint-Germain ibitego 18 mu marushanwa yose mbere yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2022, gusa nyuma yo kuvayo yinjije bitatu gusa ahanini bivuye ku mvune yagiriye muri iyo mikino.







Ibitekerezo 0