00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NFL: Seattle Seahawks yegukanye Super Bowl igiye kugurishwa miliyari 9,6$

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 August 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Ikipe ya Seattle Seahawks ikina muri National Football League (NFL) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye kugurwa n’umushoramari Vinod Khosla, uzayitangaho miliyari 9,612$.

NFL ni rimwe mu marushanwa akunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse Seattle Seahawks ikaba imwe mu makipe atuma ikundwa, dore ko ari na yo yegukanye umukino uruta indi yose wa Super Bowl wa 2026.

Ubuyobozi bwa NFL bwemeje ko iyi kipe igiye kugurishwa ku mushoramari wigenga, ariko bikabanza kwemezwa byibuze n’abanyamigabane bayo 24 muri 32 bayigize.

Nyuma y’uko Paul Gardner Allen uri mu bashinze Microsoft yitabye Imana mu 2018 ari we wari ufite iyi kipe, mushiki we Jody Allen yakomeje gucunga umutungo we, ndetse we n’abo bafatanyije bakaba bamaze kumvikana n’umuryango wa Khosla mu gushaka ba nyir’ikipe bashya.

Impande zombi zemerayije kugurisha iyi kipe ku giciro cyo hejuru kizaba kiruta miliyari 6,05$ yagurishijwe Washington Commanders mu 2023, nubwo kitazaba kiri hejuru ya miliyari 12,5$ azatangwa kuri Los Angeles Lakers yo muri NBA.

Khosla ugiye kugura Seattle Seahawks kuri miliyari 9,612$ yemeje ko iyi kipe agiye kuyigura, ariko ari nk’impano kuko kubona ikipe yegukanye umukino usumba indi muri NFL bitoroshye.

Ati “Twishimiye kuba bamwe mu bazaba bari iruhande rwa Seattle Seahawks mu minsi iri imbere. Ubundi ni gute ubona imigabane mu ikipe yatwaye Super Bowl? Turi abanyamahirwe ndetse tunejejwe n’iyi mpano, navuga ngo ni icyizere gituruka kuri Allen.”

“Dufite intego zo gutsinda, tugakomeza kwandika amateka no gusigasira umurage wa Paul Allen mu muryango no mu bafana aho bari hose.”

Mu masezerano yo kugira ngo Khosla ahabwe iyi kipe, bizasaba ko abanza guhara imigabane yari afite muri San Francisco 49ers ikina muri NBA.

Khosla w’imyaka 71 ugiye kugura iyi kipe, ni umwe mu batunze agatubutse, kuko afite umutungo w’agera kuri miliyari 13,2$ nk’uko bigaragazwa na Forbes, biturutse mu ishoramari ritandukanye harimo n’ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane cya Khosla Ventures.

Seattle Seahawks yegukanye Super Bowl igiye kugurishwa
Umushoramari Vinod Khosla agiye kugura Seattle Seahawks miliyari 9,612$.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages