00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga rya Muvara- Murangwa ku murage w’igitego gitangaje cya Iradukunda Elie Tatou

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Nyuma yo kubona igitego cy’agatangaza cyinjijwe na ruthizamu wa Rayon Sports, Iradukunda Elie Tatou, Umunyabigwi w’iyi kipe n’umupira w’amaguru mu Rwanda, Murangwa Eric Eugène, yavuze amateka yacyo yibutsa abantu ko ari igitego cyitwaga “Ibanga rya Muvara”, kubera Muvara Valens watsindaga ibimeze nka cyo mu myaka ya 1980.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo Rayon Sports yatsinze Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti, uba umukino wa munani yikurikiranya itsinda.

Igitego cya mbere cyatsizwe na Boris Gbenou mu gice cya mbere, mu cya kabiri ishyiramo ibindi bibiri bya Iradukunda Elie Tatou na Muhoza Daniel binjiye mu kibuga basimbuye.

Igitego cya Iradukunda Elie ‘Tatou’ cyinjije ku munota wa 81, cyagarutsweho na benshi, dore ko atari igitego gikunze kuboneka cyane. Yateye umupira uvuye muri koroneri, urikaraga ujya mu rucundura nta wundi mukinnyi uwukozeho.

Yifashishije amashusho y’iki gitego ari kuri IGIHE, Murangwa wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze amateka y’iki gitego mu Rwanda, ko cyitiriwe Muvara Valens wakunzwe cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’i Burundi mu myaka yo hambere.

Yagize ati “Iki gitego, abarebye umupira wo mu Rwanda kuva kera bacyita ‘Ibanga rya Muvara’. Iyo nyito yakomotse kuri Muvara Valens, umukinnyi wabaye icyamamare mu Rwanda n’i Burundi mu myaka ya za 80 [1980], akaba yari azwi cyane mu gutsinda ibitego bivuye muri koroneri, aho yateraga koloneri ikajya mu izamu nta wundi ukoze ku mupira.”

Muragwa yakomeje avuga ko yiboneye Muvara atsinda igitego nk’iki, ndetse agitsinda ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akinira Kiyovu Sports.

Ati “Niba nibuka neza, igitego yagitsinze ikipe yo muri Zaïre (RDC) yitwaga SM Sanga Balende, yo muri Mbuji-Mayi, mu mukino wabaye mu 1984. Ni cyo cyavuyemo iyo nyito [Ibanga rya Muvara], biturutse kuri Kalinda Viateur, wari umunyamakuru wa siporo, wari waherekeje Kiyovu Sports mu mukino w’Igikombe cya Afurika.”

“Nyuma y’uwo mukino, Muvara yakomeje gutsinda ibitego byinshi nk’ibyo, maze inyito ‘Ibanga rya Muvara’ irakomera, iza kuba umurage mu mupira w’u Rwanda. Abakunzi ba ruhago yacu batari bazi ayo mateka ni byiza ko bayamenya.”

Muvara Valens wamenyekanye ku kazina ka ’Kabuhariwe’, yageze mu Rwanda avuye muri Vital’o, ariko umukino wa mbere yakiniye Kiyovu Sports yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1, arahira ko atazongera gutsindwa na Rayon Sports, kandi ni ko byagenze kugeza mu 1987 avuye mu Rwanda, ajya gukina mu Bubiligi.

Si muri Kiyovu Sports yigaragaje gusa, kuko no mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari umwe muri ba rutahizamu bayo bakomeye.

Elie Tatou yateye koruneri yijyana mu izamu
Mulangwa yavuze ko igitego cya Elie Tatou cyibukije ibanga rya Muvara
Muvara Valens yatsinze ibitego byinshi bivuye mu gutera koruneri yijyana mu izamu nta mukinnyi ukozeho
Muvara Valens n'umukobwa we Belinda Muvara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages