Ibi bigwi aya makipe yombi yagize mu mwaka wa Shampiyona ushize ubundi byari bihagije ngo byumvikane impamvu ari yo makipe yatoranyijwe gufungura ku mugaragaro iyi Stade iri mu nziza muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo.
Aha ariko, Amakuru IGIHE ifite ni uko ku ikubitiro abateguye uyu mukino bari babanje gusaba ko hakinwa umukino wa Rayon Sports na APR FC ndetse amakipe yombi aza no kubyemera nk’uko bari banabitwemereye.
Ubwo hari hatangiwe gushakishwa abakinnyi bakinira Rayon Sports kuri uwo mukino, amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bwashishoje busanga byagorana kuzuza ikipe ndetse no gukina nta myitozo, aho kugeza ubu bari bafite abakinnyi icyenda bonyine bafite amasezerano harimo bane bagenda bakina ku myanya imwe.
Rayon Sports yaje gusaba ko itakina kuko ititeguye nubwo bivugwa ko yari bunahabwe icyo yifuza cyose ngo igaragare kuri uyu mukino. Aha byarangiye hemejwe noneho ko uyu mukino uzahuza APR FC na Police FC imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu n’abo mu nzego ziyobora umupira w’amaguru.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turukiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 45 baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n’inzobere zivuye muri CAF nyuma yo kuyisura zayishyize ku rwego rwo hejuru rw’ama stade yo kuri uyu Mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.
Ubwo yasogongerwaga tariki ya 14 Kamena 2024, amakipe ya Rayon Sports na APR FC yatandukanye nta n’imwe ishoboye gutsinda igitego gifungura iki kibuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!