Ingingo nkuru zikubiye muri aya masezerano harimo gutegura imikino ya gicuti hagati y’u Rwanda na Maroc no gukorera mu gihugu kimwe muri ibi umwiherero ku ikipe y’igihugu, gufashanya gutegura ibikorwa bireba umupira w’amaguru no guhana amahugurwa ku batoza n’abayobozi.
Aganira n’ikinyamakuru Lemag, Fouzi Lekjaa, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc yavuze ko iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika risaba ubumwe n’ubufatanye ariyo mpamvu bakoranye n’ibihugu bine.
Yagize ati “ Maroc yifuje gukorana n’ibi bihugu bigaragaza ko byifuza gutera imbere mu mupira w’amaguru hasaranganywa imbaraga zihari.”
IGIHE.com yamenye ko igihe Amavubi yashaka gukorera umwiherero cyangwa gukina umukino wa gicuti muri Maroc, iki gihugu cyakishyura ibyangombwa bakenera bagezeyo kimwe n’igihe nabo baza mu Rwanda.
Ibi byatangiye mu 2014, ubwo Amavubi yakinaga umukino wa gicuti na Maroc banganyije 0-0.
Ku bijyanye no guhana ubumenyi, aya masezerano avuga ko buri mwaka abatoza batanu bo mu Rwanda bazajya bakorera amahugurwa muri Maroc ndetse bahugure n’abayobozi batanu baba FERWAFA cyangwa ab’amakipe ku miyoborere.
Maroc nka kimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu buvuzi bw’abakinnyi yemeye ko mu mwaka bazajya bavura abakinnyi batanu b’Abanyarwanda.
Abakinnyi bazajya batoranywa bavunikiye mu makipe yabo bazajya bishyurirwa amatike n’amakipe bakinira naho abo mu ikipe y’igihugu bishyurirwe na Minisiteri y’umuco na siporo.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc risinyanye amasezerano y’imyaka 10 n’uruganda rukora ibibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano yo kubaka ibibuga 22, FERWAFA yasabye ko bakubaka kimwe mu Rwanda.
Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko basabye ko bashyira ikibuga kimwe mu Rwanda mu gace gafite ubutumburuke ku buryo amakipe yo muri Maroc yaba aje gukina mu karere yajya agikoresha yitoza.
Yagize ati “ Twasabye ko baduha ikibuga kimwe cyajya mu gace k’ubutumburuke nka Gicumbi bafata nk’icyabo muri gihe baba bari kujya muri marushanwa mu karere.”
Muri aya masezerano kandi Maroc yemereye FERWAFA kuyifasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana batanga ibikoresho.
Kugeza ubu mu Rwanda hatangiye shampiyona y’abatarengeje imyaka 15 aho amwe mu makipe adafite ibikoresho bihagije nk’imipira yo gukina n’imyenda.
Nubwo amwe masezerano asinywa hari ayatagaragaza umusaruro nk’ayo FERWAFA yigeze gusinyana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne gusa aya Algaria yasize abakinnyi batanu bavuwe.
Kuri ubu FERWAFA yasubukuye umubano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage aho bamwe mu batoza barimo na Jimmy Gatete bahahugururiwe.



















TANGA IGITEKEREZO