00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki kitagenda muri APR FC? Abatoza bakwiye gusezererwa, abakinnyi bo?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 25 April 2023 saa 06:29
Yasuwe :

Imibare yabaye myinshi ku bayobozi, abakinnyi n’abakunzi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-1, bigatuma itakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona mu gihe hasigaye imikino ine gusa.

Kuri ubu, Ikipe y’Ingabo irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports, ndetse amakipe yombi ashobora kuzahurira muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro mu gihe yaba arenze ¼ muri iki cyumweru.

APR FC nk’ikipe ihorana intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, by’umwihariko icya Shampiyona, ishobora kubura intama n’ibyuma muri uyu mwaka w’imikino dore ko kugeza ubu imibare yayo irimo ’muntsindire’.

Mu mikino iyi kipe yambara Umukara n’Umweru isigaje harimo uwa AS Kigali ikunda kuyigora, Espoir FC, Rwamagana City FC na Gorilla FC.

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports isigaje Mukura VS, Musanze FC, Sunrise FC na Rutsiro FC.

Muri uru rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona, nta wakwirengagiza kandi Rayon Sports ya gatatu n’amanota 52, irushwa ane na Kiyovu Sports, yo isigaje guhura na Espoir FC, Gorilla FC, Marines FC na Sunrise FC.

Mu gihe APR FC yaba inaniwe gutwara Shampiyona y’uyu mwaka ndetse ntibashe kwegukana Igikombe cy’Amahoro, waba ubaye umwaka w’impfabusa, aho byaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Ni iki kitagenda muri APR FC?

Kuva Shampiyona isubukuwe nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga ku makipe y’ibihugu, APR FC ntiri kwitwara neza uko bisanzwe mu kibuga ndetse intsinzi yagiye iboneka bigoranye ku mikino yahuyemo n’andi makipe nka Bugesera FC na Marines FC mu gihe yanganyije na Gasogi United, igatsindwa umukino uheruka wa Police FC.

Uretse kuri Rutsiro FC, na bwo ubona ko iyi kipe itorohewe ihura na Ivoire Olympique yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Gikombe cy’Amahoro, kongeraho indi mikino itandukanye yakinnye muri Shampiyona.

Ubwo bari bamaze gutsindwa na Police FC, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yashimangiye ko hari utuntu duto tutagenda neza muri iyi kipe, nyamara burya utwo na two ni ingenzi mu mupira w’amaguru.

Ati "Ntiwavuga neza ngo ni iki kitari kugenda, gusa rimwe na rimwe ni ibintu bibaho, mu mupira hari igihe ukina ntibigende uko byifuza, ariko aka kanya ntiwakwicara ngo uvuge ngo ni iki kitagenda? Buriya, iyo intsinzi itaboneka haba hari utuntu duto tugiye tutameze neza."

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari abakinnyi benshi bo muri APR FC batishimye, ku isonga hakabaho abakuru.

Ibyo bigaturuka ku kuba abatoza batabaha umwanya kandi ntako baba batagize mu myitozo ngo babashe kugirirwa icyizere.

Ibyo byabateye gusubira inyuma ndetse APR FC isigaye icungira ku bakinnyi 11 babanzamo mu buryo buhoraho, yagira amahirwe Ishimwe Anicet akaba umucunguzi winjira asimbuye.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko abakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino batari ku rwego rwo kuyigeza ku ntego zayo, aho byarangiye abarimo Mbonyumwami Thaiba na Ndikumana Fabio batijwe muri Marines FC naho Uwiduhaye Abuba na Tuyizere Jean Luc bakaba badakina.

Ishimwe Fiston yavuye muri Marines FC ari inyenyeri dore ko yari yaratsinze ibitego 11 akanatanga imipira umunani yavuyemo ibindi kuri bagenzi be, ariko ntabona umwanya uhagije wo gukina. Ni we watsinze igitego rukumbi APR FC yabonye kuri Police FC ubwo yari yagiriwe icyizere cy’imbonekarimwe cyo kubanza mu kibuga.

Uretse aba bakinnyi bashya, APR FC ihari uyu munsi ni yo yamaze iminsi 50 ya Shampiyona idatsindwa hagati ya 2019 na 2021, imara imyaka ine yarigaruriye Rayon Sports ndetse haburaga gato ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup mbere y’uko isezererwa na RS Berkane yo muri Maroc. Uko ihagaze ubu, nta cyizere ko yazongera gukora ibisa nk’ibyo.

APR FC ikomeje kugorwa no kwitwara neza muri izi mpera z'umwaka w'imikino

Abatoza ba APR FC ni ryo zingiro ry’umusaruro mubi ndetse ku kigero cya 90% bakwiye kugenda ku mpera z’umwaka

Uwavuga ko APR FC ikumbuye Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed batandukanye nabi mu Ukwakira 2022, ntiyaba yibeshye.

Adil yagiye APR FC itari mu mwuka mwiza kuko yari imaze gusezererwa muri CAF Champions League ndetse igatsindwa na Bugesera FC muri Shampiyona.

Uyu mutoza yari afite igitinyiro mu bakinnyi be, ku basifuzi no ku bakeba bari bahanganye biturutse ku myitwarire ye irimo ibyo benshi bafata nk’ubwirasi no kwigirira icyizeze cyinshi.

Yavuye mu Ikipe y’Ingabo amaze kuyihesha ibikombe bitatu bya Shampiyona byikurikiranya, imikino 50 ataratsindwa ndetse no kuba ataritwaye nabi mu marushanwa Nyafurika cyane cyane ku makipe y’Abarabu ugereranyije n’ikipe yari afite.

Adil yari umuyobozi ndetse akagira ururimi rushobora kumvisha no gutumanaho n’abakinnyi be. Mu byemezo yafataga, ibyinshi yabaga yagishije inama ndetse abihuriyeho n’abo bafatanyije.

Nubwo hari abantu benshi bari batakimushaka, hari abo uganira na bo ukumva ko byaruta akaba ari we uhari uyu munsi, aho gutozwa n’uwahoze ari Umwungiriza we Umunya-Tunisia Ben Moussa.

Uyu mutoza wari wungirije Adil, ni we wasigaranye ikipe amaze kugenda mu Ukwakira, ariko uburyo akoramo akazi ke ntibyishimiwe na benshi muri APR FC.

Muri Matarama, yongerewe imbaraga, ubuyobozi bugarura Jamel Eddine Neffati na we ukomoka muri Tunisia kugira ngo afashe mu kungiriza no kongerera imbaraga abakinnyi asanga Umunya-Argentine, Pablo Morchón.

Gusa, urwego rw’abakinnyi rwakomeje kumanuka ndetse bigaragarira mu musaruro APR FC ifite uyu munsi.

Hari abakinnyi benshi batishimiye ko aba batoza badakora akazi nk’uko byari bisanzwe. Urugero ni nk’aho nubwo APR FC ifite umutoza ushinzwe gusesengura amashusho, Koko Dichjekian, ariko ibyo bitagikorwa muri iyi kipe.

Ku ngoma ya Adil, byari ikizira kujya guhura n’ikipe batarize ku mikino yayo byibuze itatu iheruka.

APR FC yari izwi nk’ikipe ihindura umukino mu gihe cyose yabaga isumbirijwe, igasatira iyo bihanganye ndetse ikanayigaranzura, ariko kuri ubu biragoye kubona ko hari uburyo buzima bw’igitego bwakozwe cyangwa se ukuboko k’umutoza mu mukino hagati.

Umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffati, ni we ugira uruhare runini mu mitoreze y’ikipe haba mu myitozo no ku mikino binyuze mu kaganiriza abakinnyi, kugerageza guhindura umukino no gukora nyinshi mu mpinduka ziganisha ku ntsinzi.

Kubura Jamel Eddine Neffati wari ufite ikarita itukura ku mukino wa Police FC, byagize ingaruka zigaragara mu kibuga, bituma APR FC iwutakaza.

Ku ikipe ifite abakinnyi bakiri bato, bisaba kubahozaho ijisho mu kibuga nk’umubyeyi wabo. Ni mu gihe ari gake Ben Moussa ahagarara ku murongo ngo afate icyemezo gihindura umukino ndetse akaba yakoresha igitsure mu gihe umukinnyi akoze amakosa.

Ni mu gihe, Umutoza Mukuru Ben Moussa ashinjwa ubushobozi bucye mu gusoma umukino, kuwuhindura ndetse no gucunga neza urwambariro rw’ikipe ye ku buryo abakinnyi bose bajya mu mwuka umwe wo kwitwara neza mu kibuga.

Uyu mutoza w’Umunya-Tunisia ashinjwa guhora akoresha ikipe idahinduka ku mikino yose, kutumva inama z’abo bakorana ndetse n’abakinnyi bakuru mu ikipe kandi na bo baba bazi abo mu makipe bahanganye.

Abatoza ba APR FC barashyirwa mu majwi ku musaruro ukomeje kuba iyanga nyuma yo gutakaza amanota atanu y'ingenzi mu mikino ibiri yikurikiranya
Umutoza Ben Moussa ntaragaragaza ukuboko kwe mu mitoreze kuva ahawe APR FC nyuma y'igenda rya Adil Mohammed

Ni cyo gihe ngo APR FC ikore impinduka zihuse

Nta gushidikanya ko bikomeje muri ubu buryo, Ikipe ya APR FC yari isanzwe ifite igitinyiro yakwisanga imaze kuba insina ngufi abakeba bacaho urukoma.

Kugarura abanyamahanga ni imwe mu ngingo zigiye kuganirwaho cyane mu mezi atanu ari imbere uhereye uyu munsi ndetse ntizigera iva ku meza y’ibiganiro bya benshi mu gihe itarashyirwa mu bikorwa.

Iyi kipe ikeneye abakinnyi bayigarurira igitinyiro yahoranye ndetse n’umutoza wayigeza mu matsinda yabaye inzozi ku buryo nta n’icyizere cyo kuzazikabya mu gihe bagumanye n’abahari ubu.

Nubwo APR FC ibona intsinzi, igatwara ibikombe, hari byinshi bigaragaza ko abakunzi bayo cyangwa abakurikira umupira w’amaguru batanyurwa.

Benshi bashidikanya ku bushobozi bw’aba bakinnyi bakiri bato kandi bahuriye ku kuba ari Abanyarwanda gusa, aho na Chairman w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga, aherutse kubabwira ko uburyo barimo kwitwara muri iyi minsi biri kubatera kubashidikanyaho.

Ati "Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye. Murimo kuduhatira gutangira kubashidikanyaho."

Yakomeje agira ati "Mbere yo kubazana muri APR FC hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho. Ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi ari bo mwe. N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho, hari abazatandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.”

Mu Ukuboza, Chairman wa APR FC yabwiye IGIHE ko bashobora kugaruka kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ariko ubanza igihe ari iki nubwo we yashimangiye ko bizajya bikorwa mu mikino Nyafurika.

Ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, by’umwihariko mu gihe APR FC yaba igize umwaka w’impfabusa nk’uko byagenze mu 2018/19, hitezwe umweyo ukomeye muri iyi kipe, ushobora gusiga abakinnyi bagera muri 20 basezerewe bakabisikana n’abanyamahanga.

Nta gitangaza kirimo kuko ubwo iyi kipe yaherukaga kugira umusaruro mubi icyo gihe, na bwo hirukanwe abakinnyi 16 bari gukurikirwa na Hakizimana Muhadjiri ariko akaza kubonerwa ikipe imugura muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Kuri ubu, ubuyobozi bwamaze kubiteguza abakinnyi.

Uretse kuba APR FC ishobora kubura igikombe, uyu mwaka waranzwe na byinshi itari yiteze ndetse bitari bimenyerewe n’abakunzi bayo.

Ni ubwa mbere iyi Kipe y’Ingabo yatsinzwe na Bugesera FC muri Shampiyona, itsindwa na Rayon Sports nyuma y’imyaka ine mu gihe kandi yatsinzwe na Police FC bwa mbere kuva mu 2012.

APR FC ishobora kugira umwaka w'imikino w'impfabusa mu gihe yaba idatwaye Shampiyona, ikabura n'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages