Guterwa mpaga byatumye kandi Amavubi ajya ku mwanya wa nyuma mu Itsinda L kuko ubu Ikipe y’Igihugu ifite amanota abiri gusa mu mikino ine, imbere yayo hari Bénin na Mozambique binganya amanota ane naho Sénégal yamaze kubona itike n’amanota 12.
Ubusanzwe, ‘Staff Technique” y’ikipe iba igizwe n’ibice bitatu bigizwe n’igice cy’abatoza batanu barimo umutoza mukuru, abungiriza babiri, uwongerera imbaraga abakinnyi n’uw’abanyezamu.
Icya kabiri ni ubugenzuzi, kigizwe na Team Manager, ushinzwe itumanaho ndetse n’imicungire y’ibikoresho naho icya gatatu ni ushinzwe ubuvuzi. Muri aba bose buri muntu aba afite inshingano zanditse.
Abatoza bungirije ni bo bagira inama umukuru ku bakinnyi bazifashishwa ku mukino, haba mu kumenya abitabazwa mu guhamagara cyangwa se mu kugena 18 bari bukine.
Umutoza wungirije kandi asoma umukino akamenya uko ikipe ye n’iyo bahanganye iri kwitwara kugira ngo atange inama z’ibyemezo bigomba gufatwa ngo habeho impinduka.
Amenya imyitwarire y’umusifuzi kugira ngo agire inama umukuru uko agomba kwitwara ku murongo, amenya kandi abakinnyi bahawe amakarita yaba ay’imihondo n’umutuku kugira ngo habeho isesengura ry’umukino, haba mu mukino hagati, mu karuhuko ndetse na nyuma yawo hagamijwe kumenya imyitwarire yabo ndetse n’abazitabazwa ku mukino ukurikiyeho.
Iyo umukinnyi ahawe ikarita, Umutoza wungirije aba yemerewe guhaguruka akabaza Umusifuzi wa Kane niba koko iyo karita yemejwe cyangwa yakuweho. Iri ni naryo kosa ryabayeho ku mukino ubanza w’u Rwanda na Bénin kuko hatabayeho ubwo bwumvikane.
Mbere y’uko habaho gusimbuza cyangwa guhindurira umukinnyi umwanya, Umutoza mukuru avugana n’abatoza bungirije, ndetse n’abongera imbaraga kugira ngo habeho isesengura risangiwe, icyemezo kigafatirwa hamwe. Ni nako bigenda mu isesengura ry’amashusho kuko hagenwa umukinnyi uzakina umukino ukurikiyeho bitewe n’amakarita afite, uko ubuzima bwe buhagaze ndetse n’imbaraga z’umubiri.
Ibi ndetse biri mu masezerano y’Umutoza wungirije w’Amavubi, aho mu ngingo ya kane n’iya gatanu bimuha ububasha bwo kugena no kumenya umukinnyi uzitabazwa haba mu guhamagara Ikipe y’Igihugu no kugena abakinnyi 18 bazitabazwa ku mukino.
Iya kane gira iti “Guhitamo abakinnyi bazitabazwa mu marushanwa afatanyije n’Umutoza mukuru”, mu gihe iya gatanu yo igira iti “Kwandika amakarita yahawe umukinnyi mu mukino ndetse bikanabikwa neza kuko ari byo bizagena ibihano azabona.”
Yaba Yves Rwasamanzi ndetse na Mulisa Jimmy barabikoraga mu gihe bari abatoza bungirije mu Ikipe y’Igihugu, mu gihe ku mukino wa Bénin i Cotonou batari bahari byagombaga gukorwa n’Umutoza wungirije, Jacint Magriña Clemente wari kumwe n’Umutoza Mukuru, Carlos Alós Ferrer.
Team Manager ku ntebe y’abasimbura agira inshingano zo guhuza itsinda ry’abatoza ndetse n’itsinda ry’imiyoborere n’itumanaho, abangikanya n’imisimburize y’abakinnyi mu gihe abatoza yaba umukuru n’abungiriza bafashe icyemezo cy’umukinnyi ugomba kuvamo.
Iyo hagize ikibazo kiba kuri uwo ari we wese muri aba, Team Manager niwe utabara akagikemura byihuse. Bitewe n’inshingano nyinshi afite ndetse n’ibyabereye ku kibuga, ashobora guhabwa raporo y’ibyabereye mu kibuga n’Umutoza wungirije.
Izi nshingano azibangikanya n’izo akora mbere y’umukino zirimo guhabwa urutonde abakinnyi Ikipe y’Igihugu izakenera akabasabira impushya mu makipe yabo, kubashakira amatike y’indege, gukurikirana iby’ingendo zabo, kumenya imibereho ya buri munsi yabo, kugena no gukurikirana uzategurira Ikipe y’Igihugu aho izacumbika n’izindi nshingano zijyana na byo.
Nyuma y’umukino, amakarita yahawe abakinnyi yiganza cyane mu myitozo mu isesengura ry’umukino ndetse no guhitamo 18 bazifashihswa ku mukino ukurikira kandi uyu ntaba ari muri iri tsinda.
Abakwiye kubazwa uruhare ruziguye mpaga yatewe Amavubi bwa mbere haza Itsinda ry’abatoza bagizwe n’Umutoza mukuru n’abungiriza bagakwiye kuba baragenzuye neza uwahawe amakarita ndetse akaba atemerewe kuzakina umukino utaha, Team Manager we yakabaye abazwa uruhare rutaziguye.
Gusa nanone, aha ntawakwirengagiza ko Amavubi afite ikibazo cy’abakozi bake barimo abatoza aho Carlos Ferrer yari yasabiye amasezerano Jimmy Mulisa kugira ngo amufashe, ariko Minisiteri ya Siporo na Ferwafa ntibabishyira mu bikorwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma gato y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin i Kigali, habayeho impaka ndende haba muri ‘Staff’ y’Ikipe y’Igihugu ndetse no mu bakozi ba FERWAFA, bibaza niba itegeko rihana umukinnyi gusiba umukino mu Gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika ari uko yabonye amakarita abiri cyangwa atatu y’umuhondo.
Bamwe batekerezaga ko ari atatu nyamara mu 2020, mu gihe cya COVID-19, CAF yayashyize ku marushanwa y’amakipe (clubs) kuko akina imikino myinshi, ariko aguma kuri abiri ku makipe y’ibihugu kuko iyi Mpuzamashyirahamwe yasanze yo akina imikino mike ndetse ashobora guhindura abakinnyi kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!