Uyu mukino wabereye kuri Stadium MK iherereye muri Buckinghamshire ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2022.
U Budage bwatsindiwe na Kapiteni wabwo, Alexandra Popp w’imyaka 31, yinjije ibitego ku munota wa 40 n’uwa 76 mu gihe igitego rukumbi cy’u Bufaransa cyitsinzwe n’Umunyezamu w’Umudage, Merle Frohms ku munota wa 44.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Budage bwasanze u Bwongereza ku mukino wa nyuma, bwo bwahageze butsinze Suède ibitego 4-0.
Umukino wa nyuma wa Euro 2022 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Nyakanga 2022, saa Kumi n’imwe z’umugoroba. Uzakinirwa kuri Stade Wembley iri i Londres mu Bwongereza mu mukino ushobora kwitabirwa n’abagera ku 87.000.
I Wembley haherukaga gukinirwaho ubwo u Bwongereza bwatsindaga Austria 1-0 mu mukino wa mbere wafunguye Euro 2022 ku wa 6 Nyakanga 2022. Uyu mukino warebwe n’abafana 68.871, umubare munini w’abarebye umukino w’abagore. Biteganyijwe ko aka gahigo gashobora gukurwaho ku mukino wa nyuma.
Wembley ni stade ya gatatu mu Bwongereza igiye kwakira umukino wa nyuma w’abagore wa EURO. Mu 1984 wabereye ahitwa Luton's Kenilworth Road mu gihe undi wakiniwe kuri Ewood Park i Blackburn mu 2005, warangiye u Budage butsinze Norvège ibitego 3-1.
EURO y’Abagore yakoze amateka yo gukurikirwa cyane aho abagera ku 248.075 bitabiriye iyi mikino mbere y’uwa nyuma. Ibi byakuyeho agahigo ko muri EURO 2017 yabereye mu Buholandi, yarebwe n’abafana 240.055.
Beth Mead ukinira u Bwongereza ari mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Euro y’Abagore. Nyuma yo kugeza ku bitego bitandatu yahise akuraho agahigo k’Umudage Inka Grings ko mu 2009.
Bethany Jane Mead w’imyaka 27 anganya ibitego n’Umudage Alexandra Popp, bose bamaze kunyeganyeza inshundura inshuro esheshatu.
Kugeza ubu u Budage ni cyo gihugu kimaze kwandika amateka muri aya marushanwa, kuko ari ku nshuro ya cyenda cyageze ku mukino wa nyuma mu zigera muri 11 zitabiriye EURO.










Ibitekerezo 0