Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwe na Mozambique, kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wari uwa gatanu mu Itsinda L mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire mu ntangiriro za 2024. Warangiye Mozambique itsinze Amavubi ibitego 2-0.

Intsinzwi y'Amavubi yakurikiwe n'ibitekerezo byinshi byiganjemo iby'abakurikiranira hafi ruhago y'u Rwanda.

Alain Mukuralinda yagiriye inama abafite mu nshingano gutegura Ikipe y’Igihugu, ababwira ko bagomba kwita ku kwiremera abakinnyi badategereje abaturutse hanze.

Yagize ati “Nitudahera mu bana bato, ari na yo mpamvu muri Shampiyona twitabaza abanyamahanga. N’abahari bahura baje gukina ariko nta myitozo bakorana ihagije, nta n’imikino ya gicuti bakina ngo bamenyerane. N’uku bizahora bigenda! Umupira wacu ugomba guhinduka naho ubundi ntaho tuzagera.”

Iki gitekerezo yagitanze mu gihe u Rwanda rwatangiye gutekereza gutanga ubwenegihugu ku bakinnyi bashoboye ariko batari Abanyarwanda, bakaba batanga umusanzu mu kugarura umusaruro w’Amavubi.

Usibye Mukuralinda, abandi Banyarwanda batandukanye banditse ibitekerezo byinshi bagaragaza agahinda batewe n'imyitwarire y'Amavubi ikomeje kugendera kure intsinzi.