Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda yanganyijemo na Al Merrikh SC ibitego 2-2, kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.

Ni umukino Rayon Sports yabanje gutsinda ibitego bibiri ariko kubera kwirangaraho kw’abakinnyi bayo mu bwugarizi, irabyishyurwa icyura inota rimwe gusa.

Bruno Ferry yavuze ko nubwo abakinnyi be batitwaye neza mu minota ya nyuma, ariko hari icyizere n’impinduka ko ikipe izagera aho ikaba nziza, dore ko abafana batangiye gukemanga imitoreze ye.

Ati “Uyu munsi twakinnye neza ariko dutungurwa no kuba tutatsinze uyu mukino. Turacyafite ibyo gukosora ariko ugereranyije n’imikino iheruka, hari ibyahindutse byinshi. Ntituraba beza cyane kuko hari amakosa tugifite mu bwugarizi ari na yo yatumye twishyurwa.”

“Ese abafana barebye uko umukino twawutangieye? Uyu munsi twahinduye ibintu byinshi, bamwe mu bakinnyi tubahindurira imyanya kugira ngo bigarurire icyizere. Ubu navuga ko byari byiza, icyo kurebaho ubu ni ugukosora amakosa make asigaye kuko kwinjizwa ibitego nka biriya byazatuganisha mu manga.”

Uyu mutoza ugishaka gufatisha abafana ba Rayon Sports bakimushakaho intsinzi, yahamije ko umukino utaha na wo utazoroha.

Ati “Abakinnyi ntabwo bameze neza mu mutwe, bacitse intege. Akazi ka mbere ni ukubafasha bakamera neza mu mutwe, bakiyakira kuko dufite undi mukino ku wa Gatandatu.”

“Turabizi neza ko uriya uzaba umukino ukomeye kuri twe. Gusa tugomba kuzamura urwego kuko ntabwo turi mu bihe byiza habe na gato. Ndabizi abafana bashobora kutihangana, ariko mfite icyizere bitewe n’igihe dufite.”

Rayon Sports y’amanota 25 ku mwanya wa cyenda, imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, ikaba izakurikizaho Mukura VS ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, kuri Stade ya Muhanga.

Imikino ibiri ya Rwanda Premier League iheruka guhuza Mukura VS na Rayon Sports, ikipe yo mu Karere ka Huye yayikuyeho amanota atandatu, gusa Gikundiro na yo yayisezereye mu Gikombe cy’Amahoro mu mukino uheruka kuzihuza.

Bruno Ferry utoza Rayon Sports yatangiye gutekereza kuri Mukura VS
Bruno Ferry utoza Rayon Sports yatangiye gutekereza kuri Mukura VS