00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni uwuhe musanzu Ikigega Agaciro cyiteze ku irushanwa ry’umupira w’amaguru rizaba kuwa 6

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 August 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hazatangizwa irushanwa ryo kongera inkunga mu kigega Agaciro Development Fund, Umuyobozi w’agateganyo wacyo Uwamariya Francine yavuze ko baryitezeho kongera kwibutsa Abanyarwanda akamaro, intego byacyo no gushyiramo umusanzu.

Uwamariya avuga ko Kanama ari ukwezi kw’Agaciro kwahariwe kongera umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund” gutangira kuva ku munsi w’Umuganura, uyu mwaka kuzasozwa n’iri rushanwa ry’umupira w’amaguru hakinwa umukino wa nyuma tariki ya 30 Kanama 2015.

Ku cyo bategereje muri iyi mikino, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigega Agaciro Development Fund yavuze ko kuba izabera henshi mu gihugu bizeye ko izitabirwa ukazaba umwanya mwiza wo kongera kwibutsa Abanyarwanda intego n’akamaro by’iki kigega.

Yagize ati “ Uzaba ari umwanya mwiza wo kongera kwibutsa Abanyarwanda iby’ Ikigega Agaciro, kwakira inkunga y’abakinnyi n’abazareba iyi mikino no kwereka buri wese ko hari icyo yakora mu mwuga we mu kubaka igihugu.”

Kuri uyu wa Gatandatu haratangizwa irushanwa ryo kongera inkunga mu kigega Agaciro Development Fund

Nubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryemeje ko amakipe 16 arimo 14 azakina mu cyiciro cya mbere n’abiri yamanutse mu cya kabiri azitabira iyi mikino, Isonga FC na Espoir ntizizagaragara bivuze ko Police FC n’Amagaju zabonye itike ya ¼ cy’irangiza.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro tariki ya 23 Kanama 2012 kigezemo miliyari 27 n’arenga miliyoni 300 FRW, aya mafaranga akaba akoreshwa mu mishinga ibyara inyungu.

Hari kwigwa uko iyi mikino yaba ngarukamwaka ikinwa muri Kanama mu kwezi kw’agaciro.

Mu iri rushanwa hitezwe kwibutsa intego y'ikigega, gutanga umusanzu no kwerakana uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu

Uko amakipe azahura mu majonjora y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund

Imikino ibanza izakinwa tariki ya 15 Kanama 2015

Imikino yo kwishyura izakinwa nyuma y’iminsi ibiri

Agace k’Amajyepfo n’Uburengerazuba

Mukura VS vs Rayon Sports i Muhanga

Amagaju yarakomeje

Agace k’Uburengerazuba n’Amajyaruguru

Marines vs Musanze kuri TamTam

Gicumbi vs Etincelles i Gicumbi

Agace k’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Itsinda A

Police FC yarakomeje

Bugesera vs APR FC i Bugesera

Itsinda B

AS Kigali vs Rwamagana ku Kicukiro

Kiyovu Sports vs Sunrise ku Mumena


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages