Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakoranwa ubugome ndengakamere ndetse igahitana abasaga miliyoni.
Ni muri urwo rwego aba-Sportifs batandukanye, bakomeje gutanga ubutumwa bujyanye n’ibi bihe cyane ko siporo ari imwe mu nzira zakoreshejwe mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda ndetse ikanabura inkingi za mwamba z’Abatutsi bari bayirimo.
Umunya-Nigeria, Ani Elijah, ni umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo kuba mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru cyo Kwibuka gusa avuga ko hari isomo bimusigiye azatanga ahandi azagera.
Ati “Nibutse bwa mbere ariko ubu ndi umuhamya mwiza w’ibyabaye. Ibyo nabonye birakwereka kandi bikakumvisha neza ibyo igihugu cyanyuzemo. Buri wese ukwe afite isomo bimwigisha, njye ngiye gukoresha aya mahirwe nagize kugira ngo nsakaze ubumuntu n’uko twakomeza kubana mu mahoro.”
Uyu ni rutahizamu kandi yifuza gukomeza gukina mu Rwanda ndetse byaba na ngombwa akaba yahabwa amahirwe akabona ubwenegihugu bumwemerera no gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ani Elijah kugeza ubu ni we mukinnyi uyoboye abandi mu kwinjiza ibitego byinshi (14) muri Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 26.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!