Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 kuri ‘Ohene Djan Stadium’ iri mu Mujyi wa Accra muri Ghana habereye umukino wa nyuma w’iki gikombe cya Afurika cy’abagore.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore yagiye muri uyu mukino ifite icyizere cyo kuwutsinda byoroshye kubera amateka yerekana ko ari cyo gihugu gifite iki gikombe inshuro nyinshi.

Abakinnyi ba Afurika y’Epfo batozwa na Desiree Ellis bihagaze ho iminota 90 irangira nta gitego binjijwe nubwo barushijwe ariko ba rutahizamu ba Nigeria barimo Asisat Oshoala ntibabyaza umusaruro amahirwe ane babonye imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kaylin Swartz.

Iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye nta gitego kibonetse hitabazwa penaliti amahirwe asekera Nigeria bita ‘Super Falcons’ itsinda penaliti 4 – 3.

Iki gikombe ni icya 11 Nigeria yegukanye nyuma y’ibyo yegukanye 1991, 1995, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2010, 2014, na 2016.

Igikombe cya Afurika cyatashye muri Nigeria ku nshuro ya 11
Igikombe cya Afurika cyatashye muri Nigeria ku nshuro ya 11
Nigeria yaje muri uyu mukino ifite icyizere cyo gutsinda byoroshye ariko iratungurwa
Nigeria yaje muri uyu mukino ifite icyizere cyo gutsinda byoroshye ariko iratungurwa
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa