Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ari iya mbere mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba iri kumwe n’umutoza w’umunya-Brazil Roberto Oliviera Goncalves bita Robertinho, wayisinyiye tariki 25 Kanama 2018.
Mu mezi atanu amaze muri iyi kipe uyu mutoza yongeyeho gutsinda APR FC 1-0 yegukana igikombe cy’Agaciro, byatumye akundwa cyane n’abafana ba Rayon Sports bazwiho gusingiza umutoza ubatsindiye mukeba.
Amasezerano y’amezi atanu Robertinho yari yasinye azarangira mu ijoro rya tariki 24 Ukuboza 2018.
Uyu mutoza wemeza ko yakunze Rayon Sports, byari byatumye yifuza gukomezanya nayo ariko ngo arabona bigenda byanga kuko ashobora gutandukana nayo hatagize igihinduka.
Robertinho yabwiye IGIHE ati “Amasezerano yanjye azarangira mu byumweru bibiri biri imbere. Buri umwe arabizi ko nanze kwerekeza mu makipe menshi yanyifuje kuko numva nari nkifite ibyo guha Rayon Sports. Ikipe nakunze kuko ba nyirayo (abafana) banyishimiye.”
Yakomeje agira ati “Ngejeje ubu ntaramenya ahazaza hanjye. Navuganye na perezida w’ikipe na komite imufasha muri rusange ariko kugera ubu sindamenya umwanzuro wabo. Sindahabwa andi masezerano. Nta gihindutse ubwo tariki 24 nzisubirira iwacu muri Brazil ntandukane na Rayon Sports, kuko mfite umuryango ngomba gutunga sinatura ahantu ntafite amasezerano.”
Rayon Sports ni ikipe ya kane Robertinho atoje muri Afurika nyuma ya Stade Tunisien, Hammam-Sousse zo muri Tunisia na Atletico Sport Aviação (ASA) yo muri Angola.







Ibitekerezo 0