Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Nirisarike wongereye amasezerano mu AFC Tubize yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yavuze ko yabikoze kuko abayobozi bamweretse ko bamufiteho gahunda ari nawe bashaka kubakiraho kugira ngo yongere izamuke ariko yari afite andi makipe yamwifuzaga i Burayi.
Yagize ati “Nongereye umwaka umwe. Impamvu nongereye amasezerano ni uko perezida yambwiye ko agiye gushyiramo ingufu nyinshyi kugira ngo ikipe izamuke umwaka utaha. Twaraganiriye bambwira ko gahunda bafite ari njye bazubakiraho, ngira ibyo mbasaba barabimpa mbona nta cyambuza kongera amasezerano.”
Nirisarike w’imyaka 24, yavuze ko akigera muri AFC Tubize mu 2016 byamugoye kubera imvune ariko yishimira uko yitwaye muri shampiyona y’umwaka ushize kuko yakinnye imikino 33 kuri 34 ikipe yakinnye, anayitsindira ibitego bitatu byatumye hari n’amakipe nka Red Star FC yazamutse mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa imwifuza ariko ahitamo kuguma mu Bubuligi.
Nyuma y’imyaka irindwi akina ku mugabane w’u Burayi, uyu mukinnyi ukomoka mu Karere ka Rubavu, arangamiye kubaka amateka atarakorwa n’undi Munyarwanda akerekeza muri shampiyona y’u Bwongereza mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Uyu mwaka ugiye kuza ndashaka kwitwara neza kurushaho ku buryo AFC Tubize itabashije kuzamuka nabona ikipe ikomeye yo mu cyiciro cya mbere hano mu Bubiligi cyangwa hanze. Indoto zanjye ni ukuzakina muri shampiyona y’u Bwongereza kandi hamwe no gukora cyane, nizera ko Imana izabimfashamo.”
Mu gihe benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda bakunze kunengwa kuba intego zabo ziba ari ugukinira APR FC cyangwa Rayon Sports bazigeraho bakumva bageze iyo bajyaga impano zabo zikarangirira aho, Nirisarike wazamukanye na benshi mu bakinira aya makipe ubu, yagiriye inama abafite inzozi zo gusohoka bakajya gukina i Burayi.
Yagize ati “Icya mbere ni ukugira ikinyabupfura ndetse no gukora cyane kuko amahirwe araza ariko aba agomba gusanga witeguye. Ikindi, bagomba kugira indoto zo gukina ku rwego rwo hejuru nk’i Burayi. Ibyo nibabikurikiza tuzabona abana benshi baza hano i Burayi kandi bitware neza.”
Nirisarike yavuye mu Isonga FC mu 2011 yerekeza i Burayi muri Royal Antwerp yakiniye kuva mu 2012 kugera 2014, ayivamo ajya muri Sint-Truidense hagati ya 2014 na 2016 aribwo yahise yerekeza muri AFC Tubize yari amazemo imyaka ibiri.









Ibitekerezo 0