00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nirisarike ntari mu bakinnyi 18 b’Amavubi U-23 bazahangana na Somalia

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 7 May 2015 saa 10:31
Yasuwe :

Salomon Nirisarike, myugariro mpuzamahanga wa Saint Trond ntari mu bakinnyi 18 umutoza Johhny McKinstry yashyize ahagaragara, nyuma yo guhamagarwa ntiyitabire ubutumire kubera ko arimo kwishakira ikipe azakinira umwaka utaha.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru, hakaba hatarimo Nirisarike Salomon.

Amakuru aturuka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) atangaza ko Nirisarike yahamage ndetse akaba yari ategerejwe i Kigali kuwa 6 Gicurasi 2015, ariko aza gutangaza ko atakitabiriye uyu mukino kuko arimo kwishakira ikipe azakinira umwaka utaha.

Uretse kuba Salomon Nirisarike atazagaragara muri uyu mukino, Amavubi U-23 agiye guhangana na Somalia afite ingufu nshya z’abakinnyi 4 CAF yemereye gukina nyuma y’aho bari babujijwe gukina umukino ubanza kubera ibibazo byagaragaraga mu myirondoro ya bo.

Abo bakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Michel Rusheshangoga na Faustin Usengimana ndetse n’umukinnyi wo hagati Djihad Bizimana. Uretse aba abandi CAF yari yemereye ni Andrew Buteera na Ndatimana Robert ariko umutoza ntiyabashyize muri 18 azifashisha, mu gihe Yves Kimenyi (umunyezamu) na Rugwiro (myugariro) bombi ba APR FC basanze barengeje imyaka.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 berekeje muri Djibouti:

Abanyezamu: Olivier Kwizera, Marcel Nzarora

Abinyuma : Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Janvier Mutijima, Michel Rusheshangoga,

Abo Hagati : Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Kabanda Bonfils, Kevin Muhire, Yves Rubasha,

Ba Rutahizamu : Justin Mico, Dominique Savio Nshuti, Jean Marie Muvandimwe, Isaie Songa, Bertrand Iradukunda and Bienvenue Mugenzi

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu majonjora y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzabera mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi 2015 ku kibuga cya El-Hadj Hassan Gouled Stadium.

Icyizere ni cyose ku mutoza McKinstry

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, atangaza abakinnyi 18 bazakina uyu mukino wo kwishyura kuri uyu wa kane mu gitondo, McKinstry yagize ati, “Twiteguye neza muri iyi minsi ishize kandi twashoboye gukosora amakosa twakoze mu mukino ubanza.”

Yakomeje agira ati “Dufite icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino. Kunganya na Somalia mu mukino wo kwishyura ntacyo byaba bitwaye, ariko turajyayo dushaka ibindi bitego n’indi ntsinzi. Uyu mukino tuwiteguye neza.”

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa (02:00pm).

Yannick Mukunzi na Muhire Kevin ni bo batsindiye Amavubi U-23 ibitego mu mukino ubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages