Muri Gashyantare 2020, ni bwo myugariro Nirisarike Salomon yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe gusa.
Ubuyobozi bwa Urartu FC bwatangaje ko yongerewe amasezerano muri iyi kipe mu butumwa bwanyujije kuri twitter, bugira buti "Salomon Nirisarike azakomeza gukina muri Urartu FC. Myugariro n’ikipe bongereye amasezerano.”
Urartu FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia n’amanota 40 mu mikino 24 yakinnye. Salomon akaba yarafashije ikipe ye kubona itike yo kujya gukina imikino ya Europe Conference izatanga itike yo kujya mu irushanwa rya Europa League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!