Amavubi aritegura umukino wa Kabiri mu itsinda H agomba guhuramo na Côte d’Ivoire tariki 9 Nzeri 2018 kuri Stade ya Kigali, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.
Umutoza Mashami Vincent n’abo bazafatanya, bamaze guhamagara abakinnyi bose bakomeye yaba abakina imbere mu gihugu no hanze kugira ngo bitegure uyu mukino basabwa gutsindira imbere y’abafana.
Umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’u Rwanda, myugariro Nirisarike Salomon usanzwe akinira AFC Tubize yo mu Bubiligi, yabwiye IGIHE ko uyu mukino uzaba ukomeye kuko bazahangana n’ikipe ikomeye muri Afurika, ariko bishoboka ko bakitwara neza.
Yagize ati “Côte d’Ivoire ni ikipe ikomeye ifite amateka ku mugabane wa Afurika ikanagira abakinnyi bakomeye bakina muri shampiyona zikomeye i Burayi kandi beza.”
Nirisarike avuga ko uyu mukino ukomeye kuko amakipe yombi yatakaje umukino wa mbere mu itsinda, ku buryo yombi azaba ashaka intsinzi.
Ati “Mu mitwe yabo [Côte d’Ivoire] nibatsindwa uyu mukino cyangwa bakanganya bizasa nkaho birangiye”.
“Urumva ni umukino ukomeye cyane kuko natwe ntidushaka gutsindwa umukino wa kabiri kandi tuzaba turi mu rugo imbere yabafana bose bazaba baturi inyuma.”
Côte d’Ivoire yatsinzwe na Guinea 3-2 naho u Rwanda rutsindwa na Centrafurika 2-1.
Nirisarike yavuze ko n’ubwo Côte d’Ivoire ari ikipe ikomeye muri rusange, umukinnyi uzatanga akazi gakomeye cyane ku Mavubi ari rutahizamu Wilfried Zaha wa Crystal Palace mu Bwongereza, ariko yiteguye kumufata.
Ati “Ni umukinnyi w’umuhanga cyane kandi wihuta cyane, bisaba kumwitondera. Gusa nanjye maze imyaka irindwi nkina umupira nk’uwabigize umwuga, maze kugira inararibonye kuko nagiye mpura na ba rutahizamu bakomeye cyane.”
Yasabye abafana kuzajya ku kibuga ari benshi kugira ngo bashyigikire abakinnyi bari mu kibuga, bafatanye gushaka amanota atatu kuko ari ingenzi cyane ku Mavubi.
Biteganyijwe ko Nirisarike azagera mu Rwanda tariki 3 Nzeri agasanga bagenzi be mu mwiherero.





Ibitekerezo 0