APR FC ni imwe mu makipe ari ku isoko ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi mu buryo bugaragara, aho iri gusinyisha abakinnyi bashya bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino barimo n’abo mu kibuga hagati.
Muri uyu mwanya yari isanganywemo Dauda Yussif Seidu, Memel Dao, Niyibizi Ramadhan, Ngabonziza Pacifique na Ruboneka Jean Bosco, kongeraho na Mamadou Traoré mushya wavuye muri Mali.
Niyibizi utarabonye imikino ihagije mu mwaka wa 2025/26, ashobora gutandukana n’iyi kipe akajya ahandi kuko n’ubu atizeye kuzabona umwanya wo gukina.
Amakuru ava muri APR FC avuga ko yifuza gutiza uyu mukinnyi muri Kiyovu Sports, akaba ari ho asoreza umwaka umwe w’amasezerano yari asigaje mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Nubwo bimeze bityo ariko, uruhande rw’umukinnyi rurifuza gutandukana n’ikipe mu bundi buryo, igihe yasanga itamufite mu mibare yayo yo mu mwaka utaha wa 2026/27.
Uyu mukinnyi ntabwo ari kumwe na bagenzi be batangiye umwiherero witegura umwaka utaha bazakinamo amarushanwa ya CAF Champions League, CECAFA Kagame Cup n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.
Niyibizi Ramadhan yageze mu ikipe y’Ingabo z’igihugu muri 2022 avuye muri AS Kigali yari yaragezemo avuye muri Etincelles FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!