Niyo David ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda, dore kuko ari mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 27.

Kwitwara neza kuri uyu mukinnyi w’imyaka 19 byamuhesheje amahirwe yo gutangira kubengukwa n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu mahanga by’umwihariko i Burayi.

Ni muri urwo rwego yatumiwe na NK Veres Rivne iri muri Turikiya kugira ngo ajye gukoreramo igeragezwa rizageza tariki ya 11 Gashyantare 2026. Naramuka yitwaye neza ashobora gushyira umukono ku masezerano y’iyi kipe akaba yayikinira mu gihe kiri imbere.

Niyo ushobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2025, ubwo iyi kipe yatiraga abakinnyi batanu mu ikipe y’Intare FC.

Icyo gihe we na bagenzi be bafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa nyuma yari iriho, batuma itamanuka ndetse ubu iri mu makipe yo mu Rwanda yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Muri uyu mwaka yatsinze ibitego bitatu, atanga n’imipira ine ivamo ibindi. Ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ku nshuro ya mbere.

Niyo David ahanganye na APR FC yamukujije
Niyo David ahanganye na APR FC yamukujije
Niyo David wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi igenderaho
Niyo David wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi igenderaho
Niyo David ari mu bakinnyi beza bakiri bato muri Shampiyona y'u Rwanda
Niyo David ari mu bakinnyi beza bakiri bato muri Shampiyona y'u Rwanda
Niyo David yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda afite imyaka 18
Niyo David yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda afite imyaka 18
Niyo agiye kujya kugerageza amahirwe mu ikipe nshya yo muri Ukraine
Niyo agiye kujya kugerageza amahirwe mu ikipe nshya yo muri Ukraine