00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyo David yakiriwe mu Ikipe ya Rivne Veres yo muri Ukraine

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 February 2026 saa 11:51
Yasuwe :

Umunyarwanda Niyo David uherutse kwemeranywa na NK Veres Rivne yo muri Ukraine kugira ngo ayikinire, yahawe ikaze muri iyi kipe ahita anashyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yatangaje uyu mukinnyi bidasubirwaho yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti “Umukinnyi mushya wa kane wo wa Rivne Veres yabonetse. David Niyo w’imyaka 18 ymeranyije n’ikipe amasezerano y’imyaka itanu.”

Iyi kipe yongeyeho ko uyu mukinnyi yavukiye mu Karere ka Musanze, tariki ya 23 Kamena 2007, ndetse akaba ari “umunyempano wazamukiye mu irerero rya APR FC na Kiyovu Sports FC. Ni umwe mu bakinnyi beza bakiri bato muri Shampiyona y’u Rwanda.”

Niyo watangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yakiniye iy’abatarengeje imyaka 15, 17 na 20.

Uyu mukinnyi ushobora kujya ahembwa umushahara wa miliyoni 2 Frw buri kwezi, ni umukinnyi wa kabiri w’umwirabura ugiye muri iyi kipe nyuma y’Umunya-Gambia, Alaji Wally.

Umubyeyi wa Niyo David, Mukadariyo Providence, unamuhagarariye mu masezerano aherutse gushimira Intare FC yemeye kumurekura kugira ngo ajye kugaragaza impano ye ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Twishimiye ko na yo yashyigikiye iterambere ry’impano y’umwana, ikora ibisabwa byose ndetse twizeye ko azagerayo akitwara neza. Afite inyota yo kuzatanga byinshi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.”

Yakomeje avuga ko atigeze atungurwa no kubona umwana we abengukwa n’ikipe z’i Burayi kuko yahoranye ikinyabupfura kivanze no gukunda no guhozaho imyitozo y’umupira w’amaguru.

Niyo David yahawe ikaze muri Rivne Veres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages