Niyo yari umwe mu bakinnyi beza kandi bakiri bato muri Shampiyona y’u Rwanda, ndetse akaba yari mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ari mu Rwanda aho arimo gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukinira NK Veres Rivne yamaze gusinyira, akaba ari amasezerano yaturutse ku ko yitwaye mu igeragezwa.

Ati “Ikipe yashimye uko nitwaye mu mukino wa gicuti kandi nari maze iminsi mike nyikoramo igerageza, insaba kuyisinyira imyaka itanu, ariko dushyiramo ingingo y’uko hagize indi kipe inyifuza bandekura.”

“Ikipe ya APR FC yandeze yahawe ibyo yagombaga guhabwa byose, ndetse yarandekuye. Ubu ndi gushaka Visa kugira ngo nsubire muri Ukraine mu kazi gashya.”

Niyo David ushobora kujya ahebwa umushahara wa miliyoni 2 Frw buri kwezi, azajya yongezwa buri mwaka bitewe n’uko yitwara, ndetse azatangirana n’iyi kipe imikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Ukraine.

Umubyeyi wa Niyo David, Mukadariyo Providence, unamuhagarariye mu masezerano yashimiye Intare FC yemeye kumurekura kugira ngo ajye kugaragaza impano ye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Twishimiye ko na yo yashyigikiye iterambere ry’impano y’umwana, ikora ibisabwa byose ndetse twizeye ko azagerayo akitwara neza. Afite inyota yo kuzatanga byinshi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.”

Akomeza avuga ko atigeze atungurwa no kubona umwana we abengukwa n’ikipe z’i Burayi kuko yahoranye ikinyabupfura.

Niyo David yasinyishijwe imyaka itanu mu ikipe yo muri Ukraine
Niyo David yasinyishijwe imyaka itanu mu ikipe yo muri Ukraine