Uyu musore wakiniraga ikipe ya As Kigali, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya Gikundiro, aho amakuru IGIHE ifite ari uko yahawe agera kuri miliyoni 14 Frw ngo yemere kongera kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo mu myaka itanu ishize.
Olivier NIYONZIMA is back! 🔵⚪️
With unmatched defensive skills, seamless offensive transitions, and exceptional tactical intelligence, there's no one better.
Seif AKA The Hammer 🔨
We are #Gikundiro pic.twitter.com/VRhuqGpTsW
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) June 29, 2024
Seif yari amaze iminsi ari mu biganiro na Rayon Sports, ndetse yanagaragaye mu mukino w’Umuhuro mu Mahoro iyi kipe yahuriyemo na mukeba APR FC, gusa kuva ubwo ibiganiro byabaye nk’ibihagararaho gato aho impande zombi zitumvikanaga ku bijyanye n’amafaranga.
Uyu musore waje muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Isonga, ni umwe mu bafite ubunararibonye hano mu Rwanda dore ko uretse gukinira Ikipe y’Igihugu, yananyuze mu makipe ya APR FC na Kiyovu Sports mbere yo kugana muri AS Kigali.
Uyu akaba yinjiye ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gusinyira Rayon Sports, nyuma ya Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju FC, Richard Ndayishimiye yakuye muri Sunrise FC na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wari Kapiteni wa Gorilla FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!