Ikibazo cy’amasezerano atazwi FERWAFA ifitanye n’uru ruganda cyatangiye kumvikana muri Nyakanga 2022.

Bivugwa ko Muhire Henry yagiranye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika Ikipe y’igihugu, ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko iri shyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ryanze kuyikurayo kuko ritari rizi iby’ayo masezerano.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana yavuze ko batemera amasezerano ishyirahamwe ayoboye ryagiranye n’uruganda rwa Masita kuko atakurikije amategeko.

Ati “Ntabwo inzira byaciyemo yagenze neza, tuzongera dukoreshe ipiganwa.”

Yakomeje avuga ko muri iryo piganwa na Masita yemerewe kuryitabira.

Nubwo Nizeyimana avuga ibyo, Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry wasinye ayo masezerano ubuyobozi bwe buvuga ko adakurikije amategeko, avuga inzego bireba arizo zizabikurikirana.

Yagize ati “Icyo gihe hari inzego bireba zizareba ikiri amategeko n’ikitari amategeko.”

Ikibazo cy’amasezerano y’uruganda ruzambika ikipe y’igihugu, cyaherukaga kugarukwaho mu Nteko rusange ya FERWAFA yabaye tariki 23 Nyakanga 2022.

Icyo gihe Nizeyimana yabajijwe ku kibazo cy’amasezerano, byavugwaga ko yasinywe atabizi kandi ariwe muyobozi, yasubije abanyamuryango ko ikibazo cyashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko atemera amasezerano iri shyirahamwe ryagiranye na Masita
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko atemera amasezerano iri shyirahamwe ryagiranye na Masita
Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry avuga ko inzego bireba arizo zizemeza ko amasezerano akurikije amategeko
Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry avuga ko inzego bireba arizo zizemeza ko amasezerano akurikije amategeko