Asinyiye iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize mu gihe yitegura umukino na SC Villa ifite ibikombe bya shampiyona byinshi kurusha andi makipe muri Uganda.
Uzaba kuwa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019 kuri ‘St. Mary’s Stadium’ iri mu gace ka Kitende mu Mujyi wa Kampala, ukazanamurikirwamo abakinnyi bashya ba Vipers SC, barimo na Makenzi wari umaze imyaka itatu muri Gor Mahia FC.
Mu mezi abiri Makenzi yari amaze nta kipe afite, yagiranye ibiganiro n’amakipe atandukanye yo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba arimo na AS Kigali itozwa n’Umurundi mugenzi we Masudi Djuma, wifuzaga ko aba umusimbura wa Iradukunda Eric Radu, wagiye muri Rayon Sports umwaka ushize.
Makenzi utifuje kugira icyo avuga ku biganiro yagiranye na AS Kigali, yatangarije IGIHE ko yahisemo kujya muri Vipers FC kuko itanga icyizere cyo gukina amarushanwa ya CAF umwaka utaha.
Ati “Ntabwo ndasaza ndacyafite imbaraga zo gukina kandi ndifuza kurenga urwego rw’aka karere. Nahisemo Vipers SC kuko nizeye ko izakina amarushanwa ya CAF, umwaka utaha yamfasha gukomeza kugaragara.”
Yavuze ko ibiganiro bye na Vipers SC, ntibyagoranye kuko yemeye ibyo yayisabye birimo no kumurekura igihe yabona ikipe yisumbuyeho.
Ati “Nasinye imyaka ibiri ariko mu masezerano banyemerera ko mu gihe haboneka ikipe yakwishyura amafaranga ahwanye n’igihe naba nsigaje ngo ndagize amasezerano. Buri kimwe kirasobanutse ubu ndishimye.”
Makenzi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’, yakomeje avuga ko kuba abonye ikipe nziza ihanganira ibikombe bizanamufasha kwitegura umukino igihugu cye kizahanganamo na Gabon i Bujumbura, ushobora kubahesha itike ya CAN 2019.
Asinyiye Vipers SC asangayo abandi bakinnyi babiri b’Abarundi; umunyezamu Fabien Mutombo na Thomson Sefu.






Ibitekerezo 0