Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, uyu mukinnyi yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga, yishimira ibihe byiza yagiriye mu mupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi uri mu bo benshi bahurizagaho kugira impano idasanzwe mu 2014 yagiye kwiga umupira w’amaguru muri Espagne ahamara imyaka ibiri.
Yavuyeyo yerekeza muri APR FC, akomereza muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri, Kiyovu Sports na Mukura aherukamo.
Nkizingabo avuga ko ibihe bidasanzwe yagiriye muri ruhago ari ugukinira amakipe atandukanye n’igihugu.
Ati “Mu byanshimishije cyane mu buzima bwanjye, harimo guhagararira igihugu mu makipe y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Kwambara umwambaro w’Igihugu byari inzozi nasohoje kandi nzahora nibuka.”
Uyu mugabo kandi yavuze ko nubwo asezeye gukina umupira atawuvuyemo kuko azahora yiteguye gufasha aho yazakenerwa hose.
Nkizingabo Fiston azibukwa nk’umwe mu bakinnyi bagize impano idasanzwe ariko wakunze kuvunika cyane bityo ntatange ibyo yari yitezweho byose.








Ibitekerezo 0