Mu Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi,iyi kipe ya Nkombo ivuga ko mu mukino wabereye i Nyamashake taliki 18 Gicurasi 2024, ikipe ya Nyamasheke FC yakinishije abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko bagendera ku byangombwa bihimbano bakina nk’abanyarwanda.
Aba bakinnyi bakinnye mu mukino ubanza wa Play Offs uzerekana amakipe azamuka mu cyiciro cya kabiri, aho warangiye warangiye Nkombo itsinzwe na Nyamasheke ibitego 2-0. Ibyo bitego byombi byatsinzwe n’abo bakinnyi bakiniye ku mazina ya Iradukunda Tresor wari wambaye numero 10 naNiyonsenga David wari wambaye numero 5 nkuko iyi baruwa ibitangaza.
Aha ariko, ikipe ya Nkombo ikaba ikomeza ivuga ko iyi kipe ya Nyamasheke ngo no muri shampiyona isanzwe yagiye ikinisha abakinnyi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batatu ariko bakiniraga ku mazina ya Hagenimana Pierre usanzwe witwa yitwa Mushagallusa Christophe , Kwihangana Theobard ubusanzwe witwa Koko Israel na Minani Samuel ubusanzwe akaba yitwa Buhashe Baseme Rigobert.
Amategeko agenga shampiyona y’icyiciro cya gatatu akaba avuga ko nta kipe yemerewe gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu rwego rwo guha umwanya abanyarwanda ngo bigaragaze, gusa ngo hakaba hari amakipe yagiye abirengaho.
Ikipe ya Nyamasheke iramutse ihamwe n’ibi byaha ikaba yaba ibaye iya kabiri yo mu ntara y’Uburengerazuba igaragayeho gukoresha amanyanga dore ko Espoir iheruka gukurwaho amanota 15 nyuma yo gusanga yarakoreshaga abakinnyi bafite ibyangombwa by’ibihimbano, ikintu cyatumye inaterwa mpaga.
IGIHE ikaba yavugishije Ferwafa ihamya ko ikirego cya Nkombo bacyakiriye aho kigiye gushyikirzwa Komisiyo ibishinzwe mbere y’uko hakinwa icyiciro gikurikira dore ko umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe waraye ubaye ukarangira Nkombo itsinze 1-0 bityo igasezererwa ku bitego 2-1 mu mikino yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!