Uyu mutoza ukomoka muri Brésil uherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, yasabye abayobozi b’ikipe ye ko bareka gushaka umusimbura wa Ramadhan Ikamba Mpinu Lems bita Nkunzingoma, ahubwo bakamwishyura imyenda bamufitiye agasubira mu kazi kuko ariwe bamenyeranye.

Byavugwaga ko ibiganiro byari bigeze kure hagati y’iyi kipe n’umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, Higiro Thomas, usanzwe anatoza abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ibyo biganiro byakomwe mu nkokora n’ubusabe bwa Robertinho.

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports Muhirwa Frederic, yabwiye IGIHE ko “Inshingano twamuhaye n’imihigo yahize asinya amasezerano mashya agomba gufashwa n’abo we yifuza ko bakorana. Icya mbere yadusabye ni uko yakwivuganira na Ramadhan akagaruka nk’umutoza w’abanyezamu. Twarabimwemereye rero kuko bamaze kumenyerana kandi yamaze kumugarura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Robertinho yanasabye ko yagira uruhare mu gutoranya abandi batoza babiri bazamufasha barimo umutoza wungirije n’ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bazemezwa bitarenze impera z’iki cyumweru.

Ikamba Mpinu Lems Ramadhan umaze umwaka n’amezi atanu muri Rayon Sports kuko yahawe akazi tariki 18 Nyakanga 2017, azongera kugaragara ku ntebe y’abatoza kuri uyu iki Cyumweru ubwo Rayon Sports izaba yakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ikamba Mpinu Lems Ramadhan yongeye gusubira mu kazi muri Rayon Sports
Ikamba Mpinu Lems Ramadhan yongeye gusubira mu kazi muri Rayon Sports
Robertinho wasabye ko yagira uruhare mu gutoranya abashobora kumwungiriza yahereye ku kugarura Ramadhan
Robertinho wasabye ko yagira uruhare mu gutoranya abashobora kumwungiriza yahereye ku kugarura Ramadhan
Yongeye gusubukura akazi ku kibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu
Yongeye gusubukura akazi ku kibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu