Iyi Nteko Rusange Idasanzwe yabereye Chez Lando kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.
Yari yatumiwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports ndetse ku murongo w’ibyigwa hari "kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya."
Nkurunziza David yatowe atsinze Ali Nuru we wari wiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports.
Mbonyumuvunyi wari umaze amezi ane ayoboye Umuryango Kiyovu Sports by’agateganyo, yeguranye na Muhire Jean Claude wari Visi Perezida kugira ngo hagire amaraso mashya yongerwa muri komite nyobozi.
Visi Perezida wa Mbere yabaye Karangwa Joseph wari usanzwe ayoboye inama y’ubutegetsi, uwa kabiri aba Mbarushimana Ally mu gihe Umunyamabanga Mukuru yakomeje kuba Karangwa Jeannine.
Umucungamutungo yakomeje kuba Makuta Robert naho Umunyamategeko akomeza kuba Me Mugabe Fidèle.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!