00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NMJ: Niyonzima Haruna yari kapiteni wa Yanga, Simba imutwara igikombe na miliyoni 35

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 December 2014 saa 01:08
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri hakinwa irushanwa, Nani Mtani Jembe, rihuza abakeba ba shampiyona ya Tanzania, Simba yongeye gutwara igikombe itsinze Young Africans ibitego 2-0 Niyonzima Haruna ari kapiteni babatwara na sheki ya miliyoni 35 Rwf.
Ni umukino utegurwa n’uruganda rwenga inzoga, Tanzania Breweries Limited n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru binyuze mu kinyobwa cya Kilimanjaro Premium beer.
Amakipe yombi yari yemerewe gukinisha abakinnyi bashya no kwisobanura nyuma yo kugwa miswi mu mu (…)

Ku nshuro ya kabiri hakinwa irushanwa, Nani Mtani Jembe, rihuza abakeba ba shampiyona ya Tanzania, Simba yongeye gutwara igikombe itsinze Young Africans ibitego 2-0 Niyonzima Haruna ari kapiteni babatwara na sheki ya miliyoni 35 Rwf.

Ni umukino utegurwa n’uruganda rwenga inzoga, Tanzania Breweries Limited n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru binyuze mu kinyobwa cya Kilimanjaro Premium beer.

Amakipe yombi yari yemerewe gukinisha abakinnyi bashya no kwisobanura nyuma yo kugwa miswi mu mu mukino ubanza wa shampiyona. Yanga yakinishije Umunya Liberia Kpah Sherman baheruka kugura.

Niyonzima Haruna yakinnye umukino wose
Umukinnyi mushya Yanga yakuye muri Liberia yagoye abakinnyi ba Simba ariko igitego kirabura

Simba yabonye ibitego byombi mu gice cya mbere, Awadh Juma ku munota wa 31 ku mupira yahawe na Emmanuel Okwi wahoze akinira Yanga. N’ubundi Juma yari yatsinze igitego muri bitatu bari batsinze umwaka ushize.

Elias Muguru yatsinze icya kabiri nyuma y’iminota 10, asonzemo umupira wari utewe na Okwi ukubita igiti cy’izamu.

Mu gice cya kabiri, Yanga yinjije mu kibuga Dany Mrwanda na Mrisho Ngasa basimbura Abanya Brazil Coutinho na Emerson Oliveira.

Coutinho ntiyashoboye gufasha ikipe ye, muri shampiyona bari banganyije na Simba 0-0
Simba yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere itwara igikombe cya Nani Mtani Jembe

Mbuyu Twite wahoze akinira APR FC yavunitse asimburwa na Hassan Dilunga gufatanya na Niyonzima Haruna.

Umutoza wa Yanga Marcio Maximo yavuze ko ikipe ye yakinnye neza, Simba ikoresha neza uburyo buke yabonye.

Simba yegukanye igikombe na miliyoni 5 Rwf na miliyoni 30 zivuye mu bafana naho Yanga ihabwa miliyoni zisaga 2 Rwf n’ibihumbi 930 Rwf avuye mu bafana.

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tanzania, uyu mukino w’abakeba wasifuwe n’umugore Jonesiah Rukaya.

Emmanuel Okwi wahoze akinira Yanga yaherejwe igikombe cya Nani Mtani Jembe
Simba yahawe ibihembo bya miliyoni zisaga 30 Rwf mu irushanwa ry'umunsi umwe
Ku nshuro ya kabiri, Simba yatsinze Yanga batwara igikombe cya NMJ

“Nani Mtani Jembe” yatangijwe umwaka ushize igamije kuzamura imifanire hagati y’amakipe y’abakeba muri Tanzania, Yanga na Simba.

Kurushanwa no guhanganisha abafana bitangira mu Ukwakira kugera mu Ukuboza hakorwa ibiganiro mu bitangazamakuru by’abafana bavuga ibigwi amakipe yabo, gutsindira ibihembo na tombola z’ikinyobwa Kilimanjaro Premium beer, buri gikorwa gikozwe cyinjiza amafaranga ku ikipe y’umufana.

Umwaka ushize Simba yari yatwaye iki gikombe itsinze Yanga ibitego 3-1.

Niyonzima Haruna niwe wakiriye ibihembo bya Yanga
Bamwe mu bafana ba Yanga bavanywe ku kibuga nk'abarwayi
Bamwe mu bafana ba Yanga bananiwe kwakira ibitego 2 bya Simba

Abakinnyi babajemo

Simba: Ivo Mapunda, Nassoro Masoud, Hassan Isihaka, Juku Musheed, Jonas Mkude, Ramadhani Singano, Awadh Juma, Elias Maguri, Simon Sserunkuma, Emmanuel Okwi na Mohamed Hussein.

Yanga: Deogratias Munishi, Juma Abdul, Oscar Joshua, Nadir Haroub, Kelvin Yondan, Mbuyu Twite, Emerson Oliveira, Haruna Niyonzima, Kpah Sherman, Simon Msuva na Andrey Countinho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages