Uyu musore w’imyaka 22 watangiye kujya yifashishwa muri Manchester United nkuru, aherutse mu Rwanda mu biruhuko, aho yagenzwaga no gusura nyina.
Nta gushidakanya ko uyu musore ari mu bahabwa amahirwe yo kuzamurwa muri Manchester United nkuru, ndetse ku rwego rw’igihugu ari mu baganirijwe ku kuba bafasha ikipe y’u Rwanda.
Igihe ni kinini gishize bivugwa ko uyu musore ari kuganirizwa, ariko yaryumyeho, ntiyatangaza uko ibiganiro n’abarambagiriza abakinnyi Amavubi biri kugenda.
Kuri iyi nshuro, Noam Emeran yaciye amarenga ko nubwo ntacyo abivugaho, mu ntekerezo ze harimo u Rwanda kandi arwishimiye. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Emeran yabanje gusangiza abamukurikira ifoto ari mu mwambaro wa Manchester United, ahagaze asa n’ugiye gutera kuruneri, ashyiraho izina ry’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Muri benshi bagize icyo bavuga kuri iyi foto barimo n’Abanyarwanda, hajemo na mugenzi we ukinira Manchester United, Umunya-Suède Anthony Elanga, wamusubije akoresheje Ibindera ry’u Rwanda ndetse amwereka [Emeran] ko ariho yerekeza amaso.
Emeran na we yamusubije yifashishije akamenyetso k’igipfunsi wasobanura nko gushyigikira ibyo avuze.
Umuholandi Björn Bryan Hardley ukinira Manchester United y’Abatarengeje imyaka 21, na we yagize icyo avuga kuri iyi foto agira ati “Umuhungu w’i Rwanda”, ayikurikiza utumenyetso tw’ibishashi.
Emeran yaje aramusubiza, akoresha utumenyetso tubiri tw’ibendera ry’u Rwanda n’akandi k’umutima.
Undi mukinnyi wagize icyo avuga kuri iyi foto ni Umwongereza Teden Mengi bakinana, na we washyizeho akamenyetso k’ibendera ry’u Rwanda n’akamaso akanuye.
Amakuru ku biganiro bya Noam Emeran n’u Rwanda, avuga ko birimbanyije kandi bikunze yakwifashishwa ku mukino wa Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Noam Emeran avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umufaransa Emeran Fritz Nkusi wanakiniye Ikipe y’Igihugu "Amavubi".













Ibitekerezo 0