Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi wari wararangije amasezerano yerekeje mu ikipe ye nshya mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.
Ati “Nsabimana yari arangije amasezerano. Twiteguraga kumuha andi mashya ariko haza ikipe yo mu Buhinde imushaka, nk’uko biri muri gahunda zacu ntabwo tujya tubuza umukinnyi amahirwe iyo abonye ikipe hanze kabone n’iyo yaba akidufitiye amasezerano.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yageze muri APR FC mu 2016 avuye muri Marines FC yitwara neza by’umwihariko umwaka ushize akaba yaratwaranye nayo igikombe cya mbere cya shampiyona anayitsindiye ibitego umunani.
Kalisa yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe buzashaka undi umusimbura mbere y’uko shampiyona itangira ndetse ikazanamenyesha abafana abandi bakinnyi bashya mu gihe cya vuba.
Ikipe ya Minerva Punjab Football Club inazwi nka Minerva Academy, niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Buhinde umwaka ushize.
Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 10, Minerva Punjab F.C. yayegukanye ifite amanota 35 irusha NEROCA ya kabiri amanota abiri ikaba ari nayo izahagararira u Buhinde mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere muri Aziya.
Bitewe n’urwego ruri hasi rwa shampiyona y’u Buhinde, buhagararirwa n’ikipe imwe muri iri rushanwa ariko nayo igahera mu majonjora y’ibanze mu gihe ibihugu nka United Arab Emirates na Saudi Arabia bihagararirwa n’amakipe atatu kandi atangirira mu matsinda.
Iyi kipe yashinzwe mu 2005 ikaba ifite stade yayo yakira abafana 15 000, umwaka ushize yari ifite abanyamahanga batandatu barimo abanya-Côte d’Ivoire babiri, Umunya-Ghana, Umunya-Senegal, Umunya-Nepal n’Umunya- Bhoutan.
Uretse abanya-Nigeria benshi bakina muri iki gihugu, mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba Abanya-Uganda babiri barimo Henry Kisekka na Musa Mudde bombi bakiniraga Gokulam Kerala.



















TANGA IGITEKEREZO