Ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukanye Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona wabaye mu Ukuboza 2021.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Nshimiyimana yari afite amanota arindwi mu mikino itandatu AS Kigali yaherukaga gukina.
Icyo gihe aganira na IGIHE, Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko aba batoza bombi birukanywe kubera ko batageze ku byo bari basabwe kugeza ku ikipe.
Ati “Bafite amasezerano yabo kandi bafite ibyo bagombaga kugeza ku ikipe, iyo batabigezeho bagongwa n’ibiri mu masezerano. Ibyo basabwe gukora ntabwo babikoze kandi hateganywa ko amasezerano ashobora guseswa nta nteguza.”
Nyuma yo kwirukanwa, Nshimiyimana Eric, yahise atanga ikirego muri FERWAFA.
Yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga kuri icyo kirego kuko yakigejeje ku nzego zibishinzwe.
Yakomeje ati “Ni ukuri twatanze ikirego, si ubu ni uko ari bwo mubimenye ariko bimaze nk’amezi atatu. Mutegereze, ubu ntiwatanga amakuru utarabonana na bo.’’
Abajijwe niba ikirego gishingiye ku buryo batandukanye, yagize ati “Ni ibyo nta bindi.’’
Umunyamakuru amubajije ikitarubahirijwe mu masezerano ye na AS Kigali, yagize ati “Iyo watanze ikirego, wirinda kuvuga, hari umwavoka. Dutegereze igihe nikigera muzamenya amakuru yose.’’
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, na we yahamije ko ikirego bacyakiriye.
Agira ati “Ikirego kirahari, twacyakiriye tugishyikiriza n’ababishinzwe, Komisiyo y’Amategeko. Ni yo ivugana na Komisiyo y’Imyitwarire, tukazatangaza ibizavamo nyuma.’’
Yavuze ko uruhande rwa AS Kigali rwarezwe rutaramenyeshwa bityo ko “ntacyo navuga kuri iki kirego kuko ikipe ntabwo yakumva ko yarezwe binyuze mu itangazamakuru.’’
Muhire yavuze ko batangiye uburyo bwo kumenyesha AS Kigali ko yarezwe, hakanagenzurwa niba ikirego cyaratanzwe mu buryo bukwiye kandi n’ikirego kikaba gifite ishingiro.
Yakomeje ati “Ikirego kimaze iminsi ariko uyu munsi nibwo cyahawe umurongo w’uburyo cyakurikiranwa.’’
Mu butumwa bwe, yavuze ko amakipe n’abakozi bayo barimo abakinnyi n’abatoza bayakorera bakwiye kujya bakemura ibibazo byabo mu buryo bwa gicuti, bidasabye kujya mu rubanza.
Ati “Birakwiye kubahiriza amategeko, umukozi akareba niba amasezerano ameze neza ndetse n’umukoresha akareba uko abigenza.’’
Nshimiyimana Eric yatandukanye na AS Kigali yari amaze igihe atoza ndetse yari inshuro ya gatatu ayihawemo inshingano.
Yayigezemo bwa mbere mu 2011, ayisubiramo hagati ya 2014 na 2018, yirukanwa nyuma yo kunanirwa kwegukana Shampiyona ya 2018/19. Uyu mutoza yananyuze mu makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!