Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze buhuriweho na bombi, abukurikiza amagambo yuje urukundo.
Yagize ati “Ndacyishimiye ko Imana yahisemo ko buri umwe aba uw’undi. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose, ni byo biva mu ijuru (Yakobo 1:17).”
Nshuti Innocent na Uwase Nice bamaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo, dore ko banakundanaga akiri muri APR FC, mbere y’uko ava mu Rwanda akajya gukinira amakipe yo hanze yarwo.
Mu makipe yakiniye harimo Stade Tunisien yo muri Tunisia, One Knoxville SC yo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FK Sabail yo muri Azerbaijan, ES Zarzis yo muri Tunisia na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya akinira ubu.
Ubwo aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cyo mu Itsinda A ry’imikino ya FIFA Series yabereye i Kigali, ntabwo yakinnye kuko yavunikiye akagombambari mu myitozo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!