00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshuti Innocent yerekeje muri Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 20 February 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ikipe nshya yo mu Cyiciro cya gatatu ya One Knoxville agiye gusinyira, nyuma yo gutsinda igerageza mu Ukuboza 2023.

Impamvu yatumye atagenda vuba ni uko Shampiyona y’Icyiciro cya gatatu muri USA [US League One] yari itaratangira gukinwa. Umukino wa mbere izawukina tariki ya 16 Werurwe 2024.

Nshuti Innocent aganira na IGIHE mbere yo kurira indege yagize ati " Mfite ikigo nkorana nacyo gishinzwe kugurisha abakinnyi, ni nabo banshakira bareberera inyungu zanjye mu mupira w’amaguru. Mpagarariwe n’Umunyarwanda witwa Tuyishime Emmanuel ari na we wabigiyemo byose n’ubwo byatinze ho gato ariko byarakunze."

Rutahizamu Nshuti Innocent yishimira urugendo rwe muri ruhago nyarwanda ndetse n’urwibutso imusigiye.

Yagize ati" Urugendo rwanjye rwagenze neza mu by’ukuri, kuko imikino natsinze yabaye myinshi kurusha iyo natsinzwe, harimo ibyishimo byinshi kuko nari mu Ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe.

"APR FC sinyifata nk’Ikipe ahubwo ni Umuryango, bandeze nkiri umwana kugeza aho ngeze ubu. Nzakumbura Umuryango mugari wose muri rusange, abakinnyi, abayobozi n’abafana.

Yavuze ko mu ubwo yari muri APR FC umukino wamushimishije ari uwo yatsinzemo Rayon Sports igitego tariki 15 Gicurasi 2023 mu gihe mu ikipe y’igihugu yashimishijwe n’umukino yatsinzemo igitego bakinnye na Afurika y’Epfo kuri Stade ya Huye.

Si ubwa mbere uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2018 yigeze kujya no muri Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Tunisia.

Nshuti Innocent yari yishimiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali saa Tatu z'umugoroba, ahaguruka Saa Tanu
Yaherekejwe n'abo mu muryango we
Mu nshuti ze zamuherekeje harimo na Nsabimana Eric 'Zidane' ukinira Police FC
Rutahizamu Nshuti Innocent yerekeje muri Amerika nyuma y'imyaka umunani akina muri APR FC

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages