Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, agena ko abakinnyi bifashishwa muri aya marushanwa ari 26.

Umutoza Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 31, bityo batazifashishwa muri iyi mikino, ni rutahuzamu Nshuti Innocent wagize ikibazo mu mikaya, Ruboneka Jean Bosco, Niyo David, umunyezamu Niyongira Patience na Ndayishimiye Karl Matteo wari uhamagawe ku nshuro ya mbere.

Imikino ya FIFA Series iri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026.

Amavubi arakina umukino wa mbere na Granada kuri uyu wa Gatanu saa 21:00 muri Stade Amahoro. Uyu mukino urabanzirizwa n’uwa Kenya na Estonie zikina saa 18:00.

Amakipe aritwara neza azahurira ku mukino wa nyuma ku wa Mbere, mu gihe ayatsinzwe azahatanira umwanya wa gatatu.

Mu mukino ya mbere yasize, Aruba yanyagiye Macau ibitego 4-1 mu gihe Tanzania yatsinzwe na Liechtenstein.

Imvune y'imikaya yatumye Nshuti Innocent ava mu Mavubi
Imvune y'imikaya yatumye Nshuti Innocent ava mu Mavubi
Ruboneka Jean Bosco ni umwe mu basezerewe mu Mavubi
Ruboneka Jean Bosco ni umwe mu basezerewe mu Mavubi
Umunyezamu Niyongira Patience yasezerewe mu Mavubi
Umunyezamu Niyongira Patience yasezerewe mu Mavubi
Niyo David ni umwe mu basezerewe mu Mavubi
Niyo David ni umwe mu basezerewe mu Mavubi