Ubwo shampiyona yaganaga ku musoza, Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abakinnyi benshi b’Isonga yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri bo Nshuti Dominique Savio wakiniye n’ikipe y’igihugu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Nubwo amakuru avuga ko mugenzi we Muhire Kevin yasinye mbere muri Police FC, umunyamabanga wayo, CIP Mayira Jean de Dieu yabwiye IGIHE.com ko kuri uyu wa Gatatu aribwo baza kurbirangiza nyuma yo guhura n’umuyobozi w’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’i Gikondo rimufiteho uburenganzira.
Nyamara hari abemeza ko Police FC yamaze kumusinyisha nubwo amakuru yandi ava muri Rayon Sports avuga ko Muhire yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse iryo shuri ariryo ryatanze uyu mukinnyi muri iyi kipe y’i Nyanza.
Abandi bakinnyi banyuze mu Isonga FC bateregerejwe muri Rayon Sports ni Ndacyayisenga Alex, Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois, Niyonzima Olivier na Ndacyayisenga Jean d’Amour.
Nyuma ya shampiyona, Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi bane barimo Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis "Kanombe" bagiye muri Sofapaka ya Kenya, Ndatimana Robert muri Police FC na Bizimana Djihad muri APR FC.



















TANGA IGITEKEREZO