00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta cyizere ko Rayon Sports izakina na Panthère Sportive du Ndé imyenda y’abafana yabonetse (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 September 2026 saa 11:12
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yagaragaje ko nta cyizere gihari ko imyenda y’abafana izaboneka mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzahuza iyi kipe na Panthère Sportive du Ndé, ahubwo izahagera mu mpera za Nzeri 2026.

Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, nyuma y’umukino ubanza mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup bahuriyemo na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun, amakipe yombi kanganya igitego 1-1.

Murenzi yasabye abafana kugura amatike y’umukino wo kwishyura uzabera muri Stade Amahoro, ariko nanone na bo bakomeza gusaba imyenda yihariye ku bafana mu mwaka w’imikino wa 2026/27 nk’uko babyijejwe n’ubuyobozi.

Yababwiye ko iyo myenda itaragera mu Rwanda, ndetse nta cyizere ko uyu mukino uzakinwa yarahageze, ahubwo izahagera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri.

Ati “Abafana ba Rayon Sports bakwiriye kwitabira ibikorwa byo kugura imyambaro y’abafana izazanwa na Jayrutty. Hari amafaranga baduha y’imbumbe, ariko hari n’andi angana na 5% tuzajya duhabwa avuye ku mwambaro waguzwe n’umukunzi wa Rayon Sports.”

“Simpamya neza ko tuzakina umukino wo kwishyura imyenda yaje, kuko yari ikiri mu nzira. Twaganiriye na Jayrutty ko izahagera hagati ya tariki ya 15 na 30 Nzeri 2026. Icyo nakwizeza abakunzi ni uko niturenga icyiciro cya mbere, mu cya kabiri tuzakina mu Ukwakira, abakunzi bazaba bayambaye.”

Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Rayon Sports izayifasha gukina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali, muri Stade Amahoro ku wa 12 Nzeri 2026.

Imyenda y'abafana ba Rayon Sports izagera mu Rwanda mu mpera za Nzeri 2026
Abafana ba Rayon Sports bifuza imyenda mishya nk'uko bimeze ku bakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages