00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djabel yashimangiye ko hari ibitagenda muri APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 April 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yavuze ko nk’abakinnyi, nta gitutu bashyirwaho no kuba hari abazasezererwa kubera kutitwara neza, yemeza ko kuba iyi kipe itari gutsinda biri guterwa no kuba hari utuntu duto tutagenda neza kandi Police FC yabatsinze kuko yiteguye neza.

Yabivuze nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata 2023.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’uwo mukino, Manishimwe yagize ati “Twahuye n’ikipe ya Police FC ubona ko yiteguye neza, ni ikipe idutsinze ubona ko iri hejuru, ni umukino wari ugoye cyane.”

Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC imara imikino ibiri yikurikiranya itabona intsinzi kuko yaherukaga kunganya na Gasogi United ubusa ku busa.

Abajijwe ikibura ngo iyi kipe y’Ingabo yitware neza, Djabel yavuze ko bigoye kukivuga, ariko ashimangira ko iyi kipe ititwara neza, hari ibiba bitari mu murongo ukwiye.

Ati “Ntiwavuga neza ngo ni iki kitari kugenda, gusa rimwe na rimwe ni ibintu bibaho, mu mupira hari igihe ukina ntibigende uko byifuza, ariko aka kanya ntiwakwicara ngo uvuge ngo ni iki kitagenda? Buriya, iyo intsinzi itaboneka haba hari utuntu duto tugiye tutameze neza.”

Kuri ubu, APR FC yagiye ku mwanya wa kabiri irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports ya mbere.

Ku bijyanye no kuba hari amahirwe iyi kipe yambara umukara n’umweru igifite ku gikombe cya Shampiyona, Manishimwe yavuze ko bigishoboka kuko hakiri imikino y’amanota menshi.

Ati “Icyizere turagifite, hasigaye imikino igera kuri itanu [hasigaye ine], urumva ni amanota menshi, birashoboka ko twakongera tukayijya imbere na twe.”

Abajijwe niba nta gitutu abakinnyi bafite nyuma yo kubwirwa na Chairman w’iyi kipe ko abatitwara neza bazasezererwa, Manishimwe Djabel yavuze ko ntacyo ndetse nta mpungenge bafite.

Ati “Nta mpungenge z’ahazaza dufite, nta n’igitutu biri kudushyiraho. Icyo twifuza, nka twe n’ubuyobozi, ni ukwitwara neza. Iyo bidakunze nanone, nta na kimwe twarenzaho. Iyo utakoze ibyo ushoboye gukora byose, aho ngaho urigaya.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo watanze ibyo ufite, ntabwo ushobora gutinya ahazaza. Iyo bitagenze neza ntugere ku byo bagutumye, nyine barahindura bagashaka abandi bashobora kubibagezaho. Nta kibazo kiba kirimo, ni ko ubuzima buhora, atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo no mu buzima busanzwe.”

Kapiteni wa APR FC utakibanza mu kibuga, yavuze ko we aba yakoze ibyo asabwa, ibyo kujya mu kibuga biba bifite ababishinzwe.

Ati “Muri rusange, ntabwo ari ibintu nifuza kuba ndi ku ntebe y’abasimbura, ariko nk’umukinnyi, akazi kanjye kaba ari ugukora imyitozo, kujya mu kibuga byo ntabwo ari njye ubihitamo, haba hari ababishinzwe, iyo baguhisemo ujyamo, bataguhitamo ugategereza.”

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, ubwo izaba yakiriwe na Marines FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza warangiye iyi kipe yambara umukara n’umweru itsinze ibitego 2-1.

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yavuze ko we na bagenzi be nta gitutu cy'ahazaza bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages