Mu bakinnyi batatu ba Arsenal bari mu ikipe y’u Bufaransa nta n’umwe ubanza mu kibuga kuri iki Cyumweru bakina na Honduras saa 21H00, Antoine Griezman winjiye asimbuye Ribery yahawe umwanya wa Olivier Giroud.
Abakinnyi batatu ba Arsenal bari mu bakinnyi 23 bahamagawe n’umutoza Didier Deschamps, Laurent Koscienly, Bakary Sagna wamaze kwerekeza muri Manchester City na Olivier Giroud.
U Bufaransa bufite umutwaro wo gusiba amateka mabi bagiriye muri Afurika y’Epfo aho bamwe mu bakinnyi bakoze imyigaragamyo nyamara mu 2006 bari bageze kumukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi basezererwa n’u Butariyani kuri penaliti.
Ubwo u Bufaransa bwatsindaga Ukraine ibitego 2-0 mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, benshi bemeje ko hashobora kuba hari kubakwa inzira nziza.
Umutoza Deschamps watwaye igikombe cyo mu 1998 yasabye ko bibagirwa ibyo muri Afurika y’Epfo, kudahamagara Samir Nasri n’ibibazo Frank Ribery afitanye n’abaganga b’ikipe y’igihugu na Bayern Munich bakita ku mukino.
Ygaize ati “Honduras ni ikipe ikina umukino mwiza w’imbaraga.”
Roger Espinoza ukinira Honduras yasabye abasifuzi ko nubwo ari ikipe nto bayireka igakina umukino wayo ntibayibonere bayiha amakarita n’ibyemezo bibigamye.
Mu rwego rwo kuvanga iyi kipe, televiziyo ya Canal + iherutse gukora filime “Les miserables du Honduras” aho berekanaga akarengane gakorerwa abatuye iki gihugu cyo muri Amerika yo hagati ndetse no muri shampiyona.
U Bufaransa buheruka gutsinda mu gikombe cy’Isi mu 2006 mu Budage batsinda Togo, imikino 8 irashize nta ntsinzi. Nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi mu 1998, u Bufaransa ntiburatsinda umukino ubanza, mu 2002 batsinzwe na Senegal banganya kabiri.
Ubwo Abafaransa bakoraga imyitozo kuwa Kabiri i Sao Paulo indege itagira abayobora yakurikiranye imyitozo bivugwa ko ari iya Honduras ari naho umutoza Deschamps yasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga gukora iperereza.
Undi mukino uba muri tsinda E, U Busiwisi saa 18.00 burakina na Equateur. Saa 23.59 Argentina ya Lionel Messi iracakirana na Bosiniya Herzegovina ya Eden Dzeko.
Abakinnyi b’Abafaransa bashobora kubanza: Lloris, Evra, Sakho, Varane, Debuchy, Cabaye, matuidi, Pogba, Griezman, Benezema na Varbuena.



















TANGA IGITEKEREZO