Uganda, Tanzania na Kenya ni byo bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bizakira irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu meza kurusha andi mu mupira w’amaguru mu 2027.

Mbere y’uko iri rushanwa rikinwa, CAF ibanza gusura ibyo bihugu kugira ngo irebe neza niba ibikorwaremezo byose bitunganye kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Mu isuzuma riheruka gukorwa muri Gashyantare 2026, ryasanze hari byinshi bikibura kugira ngo iri rushanwa rigende neza by’umwihariko ku bikorwaremezo yaba stade n’ibindi bijyana na zo.

Imwe muri stade zari zitezwe ko ziza kwemererwa ni Hoima Stadium yo muri Uganda iheruka gutahwa na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ariko ryasanze ifite umwanya udahagije w’abanyamakuru kuko ujyamo 20 gusa, isanga intebe z’abasimbura ziteye nabi ku buryo zikingiriza abafana.

Hari kandi umuhanda uva mu Mujyi wa Kampala ujya Hoima na wo udakoze neza, amahoteli yo ku rwego rwo hejuru akiri make hafi y’iyo stade, ndetse n’amavuriro yakoroshya ubutabazi bw’ibanze adahagije.

Mandela National Stadium iri Namboole na yo yimwe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa, kuko ikiri kuvugururwa kugira ngo yuzuze ibisabwa kandi ibe ikibuga mpuzamahanga.

Ibyo birimo kuvugurura igisenge, urumuri rwa stade, ibikoresho byo gutunganya ikibuga cyo gukiniraho, gutunganya umwanya w’urwambariro rw’abakinnyi n’abasifuzi no gutunganya ibibuga by’imyitozo.

Akii Bua na yo ni stade nshya iri kubakwa, ikaba nta na kimwe irageraho mu biteganywa n’amategeko ya CAF, ku bibuga byakira Igikombe cya Afurika.

Nubwo ibyo bimeze bityo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Peter Ogwang, yavuze ko isuzuma ryabaye ritavuze ko itazakira irushanwa, kandi hari gukorwa byose ngo ibibuga birangire.

Ati “Ni byo koko CAF yasanze hari inenge ku bibuga birimo Hoima Stadium, ibyo twabihaye rwiyemezamirimo wacu SUMMA. Mu nama twagiranye yatwemereye ko bizaba byakosotse ubwo CAF izaba igarutse gusuzuma muri Kanama 2026.”

“Ku birebana n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda, amahoteli n’amavuriro, yavuze ko byahariwe Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Janet Museveni, unahagarariye Komite ya za minisiteri zishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika, twizeye ko bizakemuka kandi vuba. Dufatanyije na Kenya na Tanzania, tuzakira irushanwa.”

Ibihugu bizakira iyi mikino izatangira tariki ya 19 Kamena ikageza ku wa 18 Nyakanga 2027, bikomeje kugaragaza imyiteguro igenda biguru ntege, dore ko Kenya itarishyura amafaranga yo kwakira irushanwa.

Uganda ntiruzuza ibisabwa kugira ngo yakire Igikombe cya Afurika
Uganda ntiruzuza ibisabwa kugira ngo yakire Igikombe cya Afurika
Hoima Stadium yasabwe kugira ibyo ikosora ngo yemerwe na CAF
Hoima Stadium yasabwe kugira ibyo ikosora ngo yemerwe na CAF