U Rwanda rwatsinzwe na Centrafrique umukino wa mbere mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019. Rwari rwakiriye Côte d’Ivoire kuri iki Cyumweru mu mukino wa kabiri rusabwa gutsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe.
Igice cya mbere u Rwanda rwagikinnye neza ndetse rubona amahirwe yo gutsinda ibitego bibiri ariko imipira irimo uwa Bizimana Djihad n’uwa Nirisarike igarurwa n’imitambiko y’izamu.
Umusifuzi amaze kwerekana umunota umwe w’inyongera ngo igice cya mbere kirangire, abafana bari buzuye stade bambaye imyenda y’amabara y’ibendera ry’igihugu, biruhukije bafite icyizere ko nikirangira ari ubusa ku busa mu cya kabiri Amavubi ashobora kubona igitego amanota atatu agasigara i Kigali.
Ibyari ibyishimo byahise biba agahinda, bikorera amaboko abandi babura aho barigitira ubwo mu masegonda ya nyuma umunyezamu Kwizera Olivier yashakaga gucenga Jonathan Kodjia wa Côte d’Ivoire agahita amwambura umupira akawohereza mu rushundura.
N’ubwo ku bafana uyu munyezamu ukinira Free States Stars muri Afurika y’Epfo ariwe nyirabayazana ku gutsindwa kw’Amavubi, Umutoza Mashami Vincent yanze kugira umukinnyi we ashyira mu majwi ahubwo abashimira uko bitwaye.
Aganira n’abanyamakuru yagize ati "Ntabwo narenganya abakinnyi kuko ibyo bagombaga gukora bari babikoze. Burya iyo wabashije gutera umupira ukagarurwa n’igiti, ikiba gisigaye ni amahirwe."
"Nashimira uburyo twabashije kugera ku izamu atari rimwe, atari kabiri, yaba imipira ica ku mpande yaba iya kure, ngira ngo ni ikipe yagaragaje gukura mu mutwe ku rwego ruri hejuru kandi birashoboka ko mu minsi itaha tuzitwara neza."
Mashami watozaga Amavubi umukino wa mbere nk’Umutoza Mukuru, yavuze ko n’ubwo habaye amakosa y’abakinnyi ku giti cyabo, muri rusange batanze byose bari bafite kandi yizeye ko hari amasomo basigaranye azabafasha ubutaha.
Mu itsinda H undi mukino wabaye, Guinea yatsinze Centrafrique 1-0 ikaba ariyo ya mbere n’amanota atandatu, igakurikirwa na Côte d’Ivoire ifite atatu inganya na Centrafrique naho u Rwanda rukaba urwa nyuma nta nota rurabona.



















TANGA IGITEKEREZO