00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ndi ‘Bad boy’- Twizerimana Martin Fabrice wifuza gusubira mu makipe akomeye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 May 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Umwe mu bakinnyi bo mu kibuga hagati bari beza mu myaka irindwi ishize ni Twizerimana Martin Fabrice, ariko kuri ubu ahanganye no kugerageza gusubira mu bihe bye.

Uyu mukinnyi ukinira AS Muhanga yagiranye ikiganiro na IGIHE, agaruka kuri byinshi n’amwe mu makuru yamuvuzweho mu bihe bitandukanye.

Twizerimana yagiye muri AS Muhanga nyuma y’imyaka hafi ibiri adakina kubera imvune y’urutugu.

Ati “Nagize ikibazo cy’urutugu barambaga. Nari maze umwaka ndi kwivuza, nyuma nsaba umutoza Gatera Moussa (wa AS Muhanga) kumfasha nkareba ko nasubira mu bihe byiza.”

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakunze kwitwa aba ‘bad boy’, ibyo we ahakana yivuye inyuma.

Ati “Oya ntabwo aribyo. Sinzi wenda uko abantu babifata ariko ntabwo ariko bimeze.”

Bivugwa ko benshi mu bakinnyi bavuye muri APR FC bagorwa no kwisanga mu yandi makipe, yewe bamwe bikabaviramo n’agahinda gakabije

Twizerimana yagaragaje ko bishobora kubaho ariko we atari ko byagenze.

Ati “Ubuzima niko bumeze, habaho ibihe byiza n’ibibi. Ikindi aba ari ikipe nkuru ariko umupira dukina ni umwe. Kurwara agahinda gakabije byo byaba umuntu ku giti cye ariko njye ntabwo byabaye.”

Twizerimana yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Kiyovu, Police na AS Kigali.

Abajijwe impamvu atakiniye Rayon Sports kandi yaramwifuje kenshi, yavuze ko ibiganiro bitagendaga neza.

Ati “Hazagamo andi makipe yazanaga ibirenze ibyayo. Gusa Rayon ni ikipe nziza buri mukinnyi yifuza gukinira.”

Uyu mukinnyi kandi yavuze ko agifite inyota yo gusubira mu makipe akomeye, cyane ko ari gukora cyane.

Ati “Yego ndabitekereza. Ku Ikipe y’Igihugu ho bigendana ni uko uri kwitwara mu ikipe yawe ariko nkomeje gushyiramo imbaraga ngo ndebe ko nazasubira mu bihe byiza.”

Twizerimana kandi yagaragaje ko kuri ubu Ikipe y’Igihugu ihagaze neza abona yarongewemo n’abakinnyi beza.

Twizerimana Martin Fabrice ntiyemeranya n'abamwita 'Bad boy'
Twizerimana Martin Fabrice yavuze ko akomeje gukora cyane kugira ngo azasubire mu makipe akomeye n'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages